Uwigeze kuba minisitiri muri RDC akaba aheruka kwiyunga kuri AFC/M23 yagaragaye yambariye urugamba.
Daniel Paluku Kisaka wahoze ari minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi muri Repubulika ya demokarasi ya Congo igihe cya Joseph Kabila wayoboye iki gihugu imyaka 18, yagaragaye yambaye umwambaro w’i gisirikare wa AFC/M23, kandi anahetse n’imbunda.
Mu cyumweru gishize ni bwo byamenyekanye ko Daniel Kisaka yiyunze mu ihuriro rya AFC/M23, nyuma y’aho yari amaze gutanga ubutumwa agaragaza ko yiyunze muri iri huriro rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Rero, hongeye gutangwa n’ubundi butumwa bumuvugaho bunamugaragaza yambaye umwambaro w’i gisirikare cya AFC/M23.
Ni ubutumwa bw’amashusho bwashyizwe hanze n’umunyamakuru wo muri RDC, maze abuherekesha amagambo agira ati: “Uwahoze ari minisitiri w’ubuhinzi, uburobyi n’ubworozi, igihe cya Joseph Kabila, ari we Daniel Kisaka Paluku yambaye umwambaro wa gisirikare yamaze kwiyunga kuri AFC/M23.”
Paluku wiyunze kuri AFC/M23 aje akurikira abandi bayobozi batandukanye n’abo babaye muri guverinoma ya Kinshasa, haba kubwa Joseph Kabila ndetse no kuri Felix Tshisekedi wa musimbuye ku buyobozi.
Ubundi na Joseph Kabila ubwe wayoboye iki gihugu imyaka 18, mu ntangiriro z’uyu mwaka ari mu biyunzeya muri iri huriro rya AFC/M23.
Mu busanzwe AFC/M23 ivuga ko izashyirwa ari uko ishyize akadomo kanyuma ubutegetsi bw’i Kinshasa.
Inamaze kwigarurira ibice byinshi byo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, birimo umujyi wa Goma n’uwa Bukavu n’ibindi bice bikomeye byo muri izi ntara ziherereye mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
