Imirwano yakajije umurego hagati ya Wazalendo na FARDC muri Manyema.
Imirwano ikomeye hagati y’ihuriro rya Wazalendo n’ingabo za Republika ya demokarasi ya Congo zisanzwe zifatanya kurwanya ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,AFC/M23/MRDP rirwanya ubutegetsi bwa RDC, ikaba imaze kugwamo abantu babarirwa mu icumi.
Iyi mirwano yabaye aha’rejo tariki ya 14/08/2025, ibera mu gace kitwa Tokolote.
Bivugwa ko aka gace kwarimo imirwano yaje gukarizamo umurego nyuma y’uko yari yahereye i Katako ikomereza no mu tundi duce two mu nkengero zako.
Tokolote ibarizwa muri komine ya Mikelenge iherereye mu ntera ngufi uvuye mu mujyi wa Kindu uzwi nk’umujyi munini w’iyi ntara ya Manyema yabereyemo iyo mirwano hagati y’impande zari zisanzwe zifatanya mu kurwanya umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Ni imirwano yumvikanyemo uguturika kw’intwaro ziremereye n’izoroheje, kandi bituma abaturage baherereye muri ibyo bice bihisha mu ngo zabo birinda kugera hanze.
Amasoko n’ahandi hantu hahurira abantu benshi yahise afunga, ubundi Wazalendo na FARDC barambikana.
Amakuru akomeza avuga ko hapfuye abantu babarirwa mu icumi n’ubwo hari andi avuga ko bari hagati ya 10 na 8. Ariko bikemezwa ko mu bapfuye barimo umupolisi warimo arwana ku ruhande rwa FARDC.
Mu mashusho yagiye hanze agaragaza imirambo itanu irambaraye hasi, ndetse mu butumwa bwayaherekezaga bwavugaga ko ari iya Wazalendo.
Ni ubutumwa bwanavuga ko ntakindi cyateye iryo subiranamo, usibye Wazalendo batakigabururwa, bityo bategeka abaturage kujya babagenera ibiryo bya buri munsi ku gahato bituma havuka iyo mirwano.
Kimwecyo uyu munsi habyukiye agahenge, ariko impande zahanganye ziracyarebana ayingwe.