
Kuri uyu wakabiri tariki 07.02.2023, iGoma bongeye kubyukira mumyigaragambyo, mugace bakunze kwita Santé Mentale, no kumuhanda wa ULPGL ndetse no kuri Trois (3) paillottes.
Nkuko Minembwe Capital News, imaze kubihabwa nabaturage batuye mubice birikuberamo iyi myigaragambyo, bavuze ko ubu batangiye gushira amabuye mumihanda nokwimira imodoka ngo ntizitambuke.
Iyi myigaragambyo ikorwa na b’AnyeCongo bagwiriyemo urubyiruko ariko bikavugwa ko abarinyuma yabyo ara b’AnyePolitike bo muri Reta y’Ikinshasa.
Ahanini baramagana ingabo za EAC, M23, ndetse na Monusco irimubutumwa bwamahoro muri Congo.
Ingabo za EAC barazamagana ngo Kuko banze kurwanya umutwe wa M23, izingabo zikaba nazo ziri mubutumwa bwa mahoro muri Eastern yiki gihugu.
Ejo hashize tariki 06.02.2023, muriyo myigaragambyo basenye amakanisa atatu ayobowe na b’Apasteurs bo mubwoko bw’Abatutsi, ikindi basenya amazu yab’Atutsi akorerwamo ubucuruzi ndetse barasahuye ibicuruzwa namahera. Hari namakuru avugwa ko harabantu babarigwa muri 50 bapfuye, igihe basenyaga Ikanisa rimwe murayo atatu Kuko ryarabakundukiye.
Aba barimo kw’igaragambya bashatse no kwinjira kubutaka bw’Urwanda baciye kumupaka bita Petite Barière , baza gutatanywa na Polici y’Urwanda, iyimyigaragambyo yagejeje kumasaha yumugoroba wejo.
Abaturage baturiye umujyi wa Goma, babajwe nokubona nta Radio ya Congo yavuze kumatorero yab’Atutsi yasenywe, Radio 1 ya Goma na Okapi, zavuze ibyabaye muri Goma ariko ntibatangaza ko amakanisa atatu yasenywe yabanyamulenge, ndetse na Gouverneur Militaire yakoze Mémo nimugoroba, ntiyabivugaho, ibi bikaba byababaje ab’Akristu baturiye Goma.