Icyo wa menya ku gitabo cy’amateka y’Abanyamulenge cyanditswe na George.
Ruberwa George yanditse igitabo yise amateka y’Abanyamulenge, kikaba gikubiyemo ibyo bahuye nabyo guhera mu mwaka wa 1576 kugeza muri uyu mwaka wa 2025.
Mu minsi mike ishize nibwo iki gitabo bwana Ruberwa George yagishyize hanze.
Mu kiganiro gito yagiranye na Minembwe Capital News, yavuze ko yagize igitekerezo cyo kwandika iki gitabo akicyiga muri Kaminuza iherereye i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo mu 2014.
Nk’uko yakomeje abivuga ngo ahanini gutekerereza kucyandika byatewe n’ibyo abaturanyi be bo mu bwoko bw’Abashi bakundaga gutangaza byinshi bivuga ku bihe bibi by’intambara Abanyamulenge banyuzemo.
Icyo gihe ngo yahise atekereza ko icyo gitabo azagishyira mu ndimi zitatu, ikinyamulenge, igifaransa ndetse n’icyongereza.
Amaze gushyira mu ngiro inzozi ze, yagaragaje ubwicanyi bwakorewe benewabo Abanyamulenge, kandi avuga ko bagiye bicirwa mu bice binyuranye byo muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ahanini mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ariko nanone avugamo n’uburinzi bukomeye Imana yagiye yereka aba Abanyamulenge, ndetse agaragaza n’ihumure beretswe nayo.
Ubundi kandi yagaragaje n’uburyo Abanyamulenge bisanze muri RDC, mbere y’ikinyenana cya 15.
Ndetse kandi yavuzemo n’ibyashyikiye abanilotique ubwo bavaga mu butayu bwa Sahara, maze ngo bikarangira bisanze mu bihugu byo mu biyaga bigari.
Hejuru y’ibyo, yashyizemo imiryango igize ubwoko bw’Abanyamulenge, nka Banyabyinshi, Abasinzira, Abasita abagorora n’abandi.
Ntiyarekeye aho kuko kandi yagaragaje imiterere y’akarere k’i Mulenge, inzuzi zaho ndetse n’imisozi minini n’imito.
Yavuze kandi ko yagaragaje uburyo intambara yatangiye i Mulenge n’imbarutso yayo guhera mu 2016-2025.
Mu kwandika iki gitabo, yavuze ko yifashishije ibitabo byinshi bitandukanye, birimo n’icyanditswe na Alex Kagame n’ibindi birimo ibyanditswe n’Abanyamulenge.
Ruberwa wanditse iki gitabo afite impamyabumenyi y’ikirenga, Masters degree muri Theology ndetse n’impamyabumenyi yisumbuye, bachelors muri agriculture. Afite imyaka 31 y’amavuko kuko yavuze mu mwaka wa 1994.
Hagataho, iki gitabo ugishaka yahamagara izi nimero telefone cyangwa akazandikira ku murongo w’itumanaho Whatsapp +256772640065.

