Abanyekongo Batashye Bifashe Kumatama.
Mu gikombe cya Afurika cy’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024), Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yasezerewe nyuma yo gutsindwa na Maroc ibitego 3-1 mu mukino wa nyuma w’amatsinda wabereye i Nairobi ku wa 17 Kanama 2025. Abanyemaroc binjiye mu mukino neza batsinda hakiri kare ku gitego cya Oussama Lamlaoui, ariko mbere y’uko igice cya mbere kirangira, Jephté Kitambala yatsinze igitego cyo kwishyura cya DR Congo. Mu gice cya kabiri, Maroc yatsinze ibindi bitego bibiri binyuze kuri penaliti ya Mohamed Hrimat ndetse na Lamlaoui wongeye gushyiramo icya gatatu, bituma umukino urangira ari 3-1.
Iyi ntsinzi yahise ishyira Maroc ku mwanya wa kabiri mu itsinda A n’amanota 9, inyuma gato ya Kenya yari yayoboye itsinda n’amanota 10. DR Congo yo yasoreje ku mwanya wa gatatu n’amanota 6, mu gihe Zambia yarangije ari iya nyuma ifite amanota 1 gusa. Ibi byatumye Kenya na Maroc ari zo zemerewe gukomeza mu cyiciro gikurikira cya 1/4.
Nyuma yo kurangira kw’imikino y’amatsinda, imikino ya 1/4 iratangira ku wa 22 Kanama, aho Kenya izahura n’ikipe ya kabiri mu itsinda B, naho Maroc igahura n’iyatsinze itsinda B. Abandi bazakomeza bazamenyekana uko amatsinda asigaye azajya arangira.