Abari mu Bibogobogo bishimiye imvura yahaguye.
Mu gace ka Bibogobogo gaherereye muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, haguye imvura abaturage barayishimira.
Uyu munsi ku wa mbere tariki ya 18/08/2025, ni bwo imvura yaguye muri iki gice cya Bibogobogo nyuma y’uko hari ici ryinshi.
Ni mvura amakuru twahawe yemeza ko yamaze umwanya ungana ni gice cy’isaha iri kuhagwa.
Umutangabuhamya wavuganaga na Minembwe Capital News yayibwiye ko imvura yaguye iwabo kandi ko bayishimiye cyane
Yagize ati: “I wacu mu Bibogobogo haguye imvura nyinshi, kandi yamaze nk’iminota 30. Rwose twayishimiye cyane.”
Yanavuze ko ibafasha ku bwatsi bw’inka bwari buhabuze cyane, imyaka mu mirima ndetse kandi no kubindi bintu bitandukanye byingenzi.
Imvura yaherukaga kugwa muri iki gice mu kwezi kwa kane uyu mwaka wa 2025.
Kuri ubu bakaba bari bafite ici ryinshi, aho ndetse imisozi baragiriragamo amatungo yabo n’ibisambu byo guhingamo byari byarumye.
Iguye mu gihe ku wa gatatandu w’icyumweru gishize nabwo yaguye, ariko igwa mu nkengero za Bibogobogo, kuko yaguye mu gice cya Lulimba n’ahandi.
Kuba rero iguye no muri Bibogobogo byabaye akanyamuneza ku Banyamulenge bayituriye n’inshuti zabo.