AFC/M23 ya cucumiye izo kwa Tshisekedi i Walikale biracika.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryakubitiye kubi i Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru ingabo zirwana ku ruhande rwa Repubulika ya demokarasi ya Congo ubundi zikizwa n’amaguru.
Iyi mirwano yadutse mu gitondo cya h’ar’ejo ku wa mbere tariki ya 18/08/2025, imara amasaha abiri.
Amakuru avuga ko abasirikare ba AFC/M23 baturutse mu gace ka Kibati muri grupema ya Lubereke, bashaka kuvana ingabo za FARDC na Wazalendo mu gace ka Kaliki aho bashyinze ibirindiro bagamije gukomeza kuyigabaho ibitero no ku baturage.
Rero, ubwo AFC/M23 yagaeraga muri aka gace, ngo basanze aba barwana ku ruhande rwa Leta baryamiye amajanja, maze habaho kurasana gukomeye kwamaze amasaha abiri.
Amakuru akomeza avuga ko ihuriro ry’ingabo za RDC zananiwe kwigiza inyuma AFC/M23, ariko nanone ntibava mu birindiro byabo, ibyanatumye intambara irushaho gukomera cyane. Gusa, ngo nyuma FARDC n’abambari bayo bakijijwe n’amaguru ariko ntibaja kure.
Iyi mirwano yabaye mu gihe no ku cyumweru nabwo impande zombi zarwaniye muri aka gace.
Binavugwa ko kugeza n’ubu impande zombi ziracyarebana ayingwe, kuburyo umwanya uwo ari wo wose imirwano yakongera ikubura.
Uko imirwano ikomeza kuvugwa muri Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru ni nako ivugwa kandi mu bice byo muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, kuko uru ruhande rwa Leta rukomeje kugaba ibitero mu bice bituwe cyane, nk’uko AFC/M23 iheruka kubitangaza.