RDC yashyizeho urutonde rw’abasirikare ba kuru bayo ikekaho kugira uruhare rwatumye AFC/M23/MRDP igira ibice ifata.
Urwego rw’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo rushinzwe ubugenzuzi ruri guhigisha uruhindu abasirikare b’iki gihugu bakuru batumye AFC/M23/MRDP ifata imijyi itandukanye yo muri Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru, bazabidyozwe.
Iri perereza riyobowe na Gen.Gabriel Amisi Kumba, bavuga ko kuba aba basirikare baravuye muri ibi bice, abofisiye bakuru mu gisirikare cya RDC bashobora kuba barabigizemo uruhare, bityo ko bakwiye kubazwa neza amakuru y’uko byagenze.
Murutonde rwabamaze kuvugwa babigizemo uruhare harimo abofisiye 41 barimo abafite amapeti yaba Gen na Col. Bose bagize uruhare mu miyoborere y’urugamba, baba abakorera i Kinshasa n’abakorera mu Burasirazuba bw’igihugu.
Muri urwo rutonde harimo Gen Christian Tshiwewe Songesa wabaye umugaba mukuru w’Ingabo z’iki gihugu na Gen.Franck Ntumba ushinzwe ibikorwa by’ingabo mu biro bya Perezida. Aba bombi bo bamaze no gutabwa muri yombi mu kwezi gushize.
Barimo kandi umuvugizi w’igisirikare cya RDC wakoreye mu Burasirazuba bw’igihugu, Maj.Gen. Sylvain Ekenge, Lt Gen Constant Ndima wayoboye intara ya Kivu y’Amajyaruguru, Gen Chico Tshitambwe Jerome na Lt Gen Padili Bulenda David uyobora Wazalendo.
Uru rwego rwahawe iyo misiyo, rwagaragaje ko ibyo bizafasha igisirikare cya RDC kumenya aho intege nke zabari ku rugamba zaturutse, bahereko gufate ingamba zatuma cyitwara neza.
Kuri ubu AFC/M23 igenzura ibice byinshi byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, harimo umujyi wa Goma yafashe mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, uwa Bukavu na wo yabohoje hagati mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.