AFC/M23 yamaganye HRW yayishinje kwica abasivili.
Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ryamaganye umuryango wa Human Right Watch yasohoye raporo iyishinja kwica abasivili barenga 140 mu bice byegereye pariki y’igihugu ya virunga.
Aha’rejo ku wa gatatu tariki ya 20/08/2025, umuryango wa Human Right Watch ni bwo wasohoye icyegeranyo uvuga ko abaturage bagwiriyemo Abahutu biciwe mu midugudu 14 iherereye muri grupema ya Binza muri Rutshuru hagati ya tariki ya 10 na 30/07/2025, kandi ngo bikekwa ko bishwe mu gihe AFC/M23 yahigaga abarwanyi b’umutwe w’iterabwoba wa FDLR, akaba ari na wo umaze igihe ugenzura icyo gice.
Iyi raporo ya HRW ihamya ko abantu 140 bishwe na AFC/M23, inavuga ko uyu muryango wabonye urutonde rw’abantu 141 baba barishwe, cyangwa se baraburiwe irengero.
Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka yatangaje ko HRW yashinje iri huriro kwica abantu nyamara itarigeze yohereza abantu bayo mu bice birimo Nyamilima, Kiseguru, Kasave na Rubare ihamya ko biciwemo kugira ngo basuzume niba amakuru bahawe ari impamo.
Uyu muryango wasobanuye ko iyi raporo ishingiye ku biganiro bya telephone yagiranye n’abatangabuhamya 25 barimo abakora mu miryango iharanira uburenganzira bwa muntu, gusa umuvugizi wa AFC/m23 yavuze ko aba bantu ari abahezanguni bazwi ndetse n’abakozi ba Leta y’i Kinshasa.
Uyu muvugizi akavuga ko abayobozi bo muri HRW baragaragaye bifotozanya n’umuvugizi wa Leta ya RDC yise umuhezanguni ruharwa w’iyi Leta, Patrick Muyaya, ari ibimenyetso cyo kubogama k’uyu muryango.
Kanyuka avuga ko igice cya Virunga gikoreramo imitwe yitwaje intwaro myinshi ikorana byahafi n’Ingabo za RDC, irimo uwa FDLR, Nyatura, PARECO n’indi myinshi yagiye ikora byinshi mu bihe bitandukanye, bityo ko kudashaka kumenya niba hari uruhare yagize mu bwicanyi bivugwa ari ukundi kubogama.
Umutwe wa AFC/M23/MRDP wasoje uvuga ko HRW yahindutse igikoresho cya Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, ngo kuko ibiri muri iriya raporo biri mu murongo wayo.