Minembwe yashyizwe ku rundi rwego rwo hejuru muri RDC.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP -Twirwaneho ryagize Minembwe ahazwi nk’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo teritware.
Ni cyemezo cyafashwe n’ubuyobozi bwa AFC/M23/MRDP nyuma y’aho buhisemo ko abaturiye iki gice begerezwa ubuyobozi.
Minembwe yari sanzwe ibarizwa muri secteur ya Lulenge muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ahagana mu mpera z’umwaka wa 1998 naho yari yaragizwe teritware, aho yari yarashyizweho n’umutwe w’inyeshyamba wa RCD warwanyaga ubutegetsi bwa RDC. Icyo gihe uyu mutwe wagenzuraga Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Ariko nyuma RCD imaze kwinjira muri Leta y’iki gihugu muri 2003 iyi teritware yakuweho.
Ndetse nyuma y’aho kandi leta iyigira komine, usibye ko yongeye kuvanwaho na perezida Felix Tshisekedi.
Kuri ubu AFC/M23 yongeye gufata icyemezo cyo kuyihindura teritware, inagira Colonel Gikwerere Charles wo muri Twirwaneho administrateur wayo.
Iki cyemezo ngo cyafashwe mu rwego rwo kugira ngo Abanyamulenge bayituriye begerezwe neza ubutegetsi, no gushyira iherezo kubwicanyi n’ihezwa bamaze imyaka myinshi bakorerwa n’ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo.