Urubyiruko rw’Abanyamulenge rw’i Nairobi rwibutse ababo baguye mu Gatumba.
Urubyiruko rw’Abanyamulenge rutuye mu mujyi wa Nairobi muri Kenya, rwibutse benewabo bari abakinnyi biciwe mu Gatumba, ubwo Abanyamulenge 166 bicwaga muri 2004 bazira isura yabo n’ubwoko bwabo.
Ni gikorwa cyabaye aha’rejo ku wa gatatu tariki ya 20/08/2025, kibera kuri Maysa Mwiki Ground i Nairobi.
Minembwe Capital News yamenye ko uyu muhango wateguwe n’urubyiruko rw’Abanyamulenge, aho banawuhaye insanganyamatsiko igira iti: “Kwibuka twiyubaka.”
Wabanjirijwe na Friendly Tournament. Amakipe yitabiriye yarimo Githurai, Scea, Kayole/Umuja, Ambassadors Kitengela ndetse na Ambassador Kasarani nk’umucyitsi w’icyubahiro.
Umwe mu bagize uru rubyiruko yavuze ko iki gikorwa kigamije kubaha uburyo bwo kwibuka ababo no guhuriza hamwe abakiri bato bifuza kwimakaza amahoro n’ubumwe.
Uretse urubyiruko ruhuriye mu makipe atandukanye y’i Nairobi, rwitabiriye, hanitabiriye n’abantu benshi bo mu ngeri zose, harimo abayobozi b’inzego z’ibanze ndetse n’aba Chairman bagize uturere twa Nairobi dutuyemo Abanyamulenge, abaterankunga n’inshuti zabo.
Iki gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abanyamulenge mu Gatumba, ni kimwe nk’ibindi byabereye ahantu hatandukanye harimo icyabereye mu Rwanda, Amerika, Uganda , Bukavu, n’ahandi, ariko byose nta kindi bigamije usibye gusigasira amateka no kwigisha urubyiruko kubaka amahoro.