• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Friday, August 22, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

AFC/M23 yavuze ko iri gusaba Leta y’i Kinshasa ibintu bibiri bikomeye mu biganiro by’i Doha.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 22, 2025
in Conflict & Security
0
AFC/M23 yavuze ko iri gusaba Leta y’i Kinshasa ibintu bibiri bikomeye mu biganiro by’i Doha.
77
SHARES
1.9k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

AFC/M23 yavuze ko iri gusaba Leta y’i Kinshasa ibintu bibiri bikomeye mu biganiro by’i Doha.

You might also like

“Za nka zari zabuze zaje zishorewe na Mai Mai,” ubuhamya bukomeye.

RDC: Byasabwe ko Kabila ahamwa ko ari Umunyarwanda.

Icyihishe inyuma y’inka za buriwe irengero mu Bibogobogo.

Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryatangaje ko ryohereje intumwa zayo i Doha muri Qatar mu biganiro zihuriramo n’intumwa za Leta ya Congo, kandi ko basaba iyi Leta ibintu bibiri, birimo gufungura imfungwa zifungiwe i Kinshasa no guhagarika ibitero ku birindiro byabo.

AFC/M23 yabivugiye mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye i Goma mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Bertrand Bisimwa perezida wa M23 yavuze ko mu gihe Kinshasa itakubahiriza biriya bintu bibiri nta kindi cyashoboka, kandi ko mu gihe yabyubahiriza n’ibindi yizera ko bizagerwaho.

Yanavuze ko bohereje abantu babiri gusa i Doha, ngo kubera ko ibyo bihagije kugira ngo babikoreho aho kohereza abantu bane cyangwa barengaho nk’uko byari bisanzwe bikorwa.

Muri iki kiganiro kandi AFC/M23 yamaganye imiryango mpuzamahanga iheruka gusohora raporo ziyishinja kwica abasivili mu bice byegereye pariki y’igihugu ya virunga muri teritware ya Rutsuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Bisimwa yamaganye ibyo birego baregwa, avuga ko ari ibihimbano byateguwe na Leta y’i Kinshasa mu rwego rwo kubasebya no kubangamira ibiganiro.

AFC/M23 yakomeje ivuga ko mu myaka irenga ibiri, ubutegetsi bw’i Kinshasa bwashyize mu bikorwa politiki iteje akaga, igizwe no guha intwaro abasivili bitwa Wazalendo hagamijwe kubakoresha mu ntambara yo kurwanya AFC/M23.

Aba bakaba bica, bagasahura no kwangiza ibikorwa remezo by’igihugu, ubundi kandi aho kurengera abo bakagobye kuba barengera, bakarushaho kubashyirisha mu kaga gakomeye.

Tags: AFC/m23Basabwe ibintu bibiriIbiganiro by'i Doha
Share31Tweet19Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

“Za nka zari zabuze zaje zishorewe na Mai Mai,” ubuhamya bukomeye.

by Bruce Bahanda
August 22, 2025
0
Icyihishe inyuma y’inka za buriwe irengero mu Bibogobogo.

"Za nka zari zabuze zaje zishorewe na Mai Mai," ubuhamya bukomeye. Inka umunani z'umugabo w'Umunyamulenge witwa Foma Hagaba, zari zaburiwe irengero kuva ku munsi w'ejo ku wa kane,...

Read moreDetails

RDC: Byasabwe ko Kabila ahamwa ko ari Umunyarwanda.

by Bruce Bahanda
August 22, 2025
0
RDC: Byasabwe ko Kabila ahamwa ko ari Umunyarwanda.

RDC: Byasabwe ko Kabila ahamwa ko ari Umunyarwanda. Abanyamategeko bakorera mu kwaha ku butegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, basabye urukiko rukuru rw'igisirikare cy'iki gihugu guhamya Joseph...

Read moreDetails

Icyihishe inyuma y’inka za buriwe irengero mu Bibogobogo.

by Bruce Bahanda
August 22, 2025
0
Icyihishe inyuma y’inka za buriwe irengero mu Bibogobogo.

Icyihishe inyuma y'inka za buriwe irengero mu Bibogobogo. Inka zibarirwa ku munani z'u mugabo witwa Foma Hagaba wo mu Bibogobogo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu...

Read moreDetails

Minembwe yashyizwe ku rundi rwego rwo hejuru muri RDC.

by Bruce Bahanda
August 21, 2025
0
Minembwe yashyizwe ku rundi rwego rwo hejuru muri RDC.

Minembwe yashyizwe ku rundi rwego rwo hejuru muri RDC. Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP -Twirwaneho ryagize Minembwe ahazwi nk'i Mulenge muri Kivu y'Amajyepfo teritware. Ni cyemezo cyafashwe...

Read moreDetails

AFC/M23 yamaganye HRW yayishinje kwica abasivili.

by Bruce Bahanda
August 21, 2025
0
AFC/M23 yamaganye HRW yayishinje kwica abasivili.

AFC/M23 yamaganye HRW yayishinje kwica abasivili. Ihuriro rya AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ryamaganye umuryango wa Human Right Watch yasohoye...

Read moreDetails
Next Post
Nyuma yo Gutsindwa Gusinyisha Eze, Tottenham Irashaka Nkunku wa Chelsea.

Nyuma yo Gutsindwa Gusinyisha Eze, Tottenham Irashaka Nkunku wa Chelsea.

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?