Kabila wahoze ari perezida wa RDC yasabiwe igihano cy’urupfu.
Urukiko rukuru rw’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, rwasabiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila Kabange uwo Felix Tshisekedi yasimbuye ku butegetsi.
Ku munsi w’ejo ku wa gatanu nibwo Umushinjacyaha wa gisirikare yasabiye igihano cy’urupfu Joseph Kabila.
Uyu mushinjacyaha yanavuze ko ntampamvu n’imwe yatuma haba kumudohorera igihano, anasaba ko ahita atabwa muri yombi vuba na bwangu.
Yavuze kandi ko Kabila ari Umunyarwanda kandi ko ni gihe yayoboye RDC yari intasi y’u Rwanda.
Kabila bamushinja ibyaha by’intambara, gushyigikira imitwe yitwaje intwaro, ubugambanyi ndetse no kugira uruhare mu ishingwa ry’umutwe wa AFC/M23/MRDP igamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshisekedi.
Ibijyanye no ku mwambura ubwenegihugu Joseph Kabila, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko ibyo bizafatwaho icyemezo na guverinoma ya Kinshasa.
Gusa Kabila ari kuburanishwa adahari, kuri ubu ari mu bice bigenzurwa na AFC/M23, aho yageze mu kwezi kwa kane uyu mwaka wa 2025, nyuma y’aho aviriye mu buhungiro.