Igitero cyazindutse kigabwa mu nkengero za centre ya Minembwe cyasubijwe inyuma.
Abarwanyi bo muri Wazalendo bakorana byahafi n’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo bazindutse bagaba igitero mu gice cya Gahwela giherereye mu ntera ngufi uvuye muri centre ya teritware ya Menembwe, ariko basubizwa inyuma rugikubita.
Gahwela ibarizwa muri teritware ya Minembwe, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo mu gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Igihe cya saa kumi nebyiri z’urukerera rwo kuri uyu wa gatandatu tariki ya 23/08/2025, ni bwo kiriya gitero cyahagabwe.
Amakuru avuga ko Ingabo za Twirwaneho zahise zitabara abaturage bari bagabweho kiriya gitero, bana gisubiza inyuma, ndetse birukana kubi Wazalendo bari bakigabye ibasubiza iyo baje baturuka.
Bivugwa ko mu kukigaba baje baturuka mu nshe z’u Lulenge muri teritware ya Fizi, ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo.
Aya makuru akomeza avuga ko ntabyo kiriya gitero cyangije, usibye gushitura abaturage kubera urusaku rw’imbunda zumvikaniye muri iki gice no mu nkengero zacyo.
Ibitero byaherukaga muri iki gice mu mpera z’ukwezi kwa gatandatu uyu mwaka, aho nabwo uko byakigabwagamo byarangiraga Twirwaneho ibisubije inyuma.
Byongeye kukigabwamo nyuma y’aho AFC/M23 igize Minembwe teritware, mu rwego rwo kugira ngo abayituriye barusheho kwegerezwa ubuyobozi ubundi kandi babashye guhashya imitwe yitwaje intwaro iyigabamo ibitero.