AFC/M23/MRDP yafashe ibice bishya byo muri Mwenga.
Ingabo zo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho zafashe uduce dushya tugera muri tune duherereye muri teritware ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.
Ni amakuru Minembwe Capital News ikesha abaherereye mu misozi y’i Mulenge ahari kubera imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC n’iz’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR bisanzwe bikorana byahafi.
Bivugwa ko zafashe agace ka Bilemba, Murimbi, Mukugwe na Lubumba ibarizwa muri secteur ya Itombwe muri teritware ya Mwenga.
Si utu duce gusa, kuko kandi zabohoje n’utundi twinshi duherereye mu ishyamba rigabanya teritware ya Mwenga n’iya Uvira ndetse n’iya Walungu.
Iyi mirwano nk’uko aya makuru akomeza abivuga yatangiye hagati muri iki cyumweru, ikaba yaratangiriye mu bice bya Mwenga bihana imbibi na Rurambo muri teritware ya Uvira.
Ibi byatumye mu Gipupu ho muri Mibunda, abarwana ku ruhande rwa Leta bahagenzuraga batangira guhunga bekerekeza mu bice byo mu majy’Epfo ya secteur ya Itombwe.