Nakivale: Yamaze kwicwa atabwa munsi y’inzira, ubuhamya.
I Nakivale haherereye muri district ya Isingiro mu majy’Epfo ya Uganda, bahasanze umuntu wahiciwe, ariko utaramenyekana neza umwirondoro we, nk’uko amakuru ava aho byabereye abivuga.
Byabaye mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri iki cyumweru tariki ya 24/08/2025.
Umwe wageze aho byabereye yabwiye Minembwe Capital News ko uyu muntu bamuciye umutwe barangije bamuta munsi y’inzira.
Ni nzira ya Mayanja, iva ku Kibati igana muri Kabazana yo ku bigega ari naho ubu bwicanyi bwabereye.
Yagize ati: “Bamwiciye mu nzira hagati ya Mayanja ihuza Kibati na Kabazana yo ku bigega. Aho Bamwiciye hari amaraso menshi, ariko barangije bamuta hirya y’iyo nzira.”
Yakomeje ati: “Nta myenda yambaye, kandi bamukuyeho umutwe, ubwo rero kumenya umwirondoro we biragoye.”
Si umutwe bamuciye gusa, kuko kandi bamukuyeho n’ikiganza.
Ikigaragara gusa ni uko ari igitsina gabo, kandi umurebye ushobora ku mubarira mu myaka iri hagati ya 25 na 30 y’amavuko.
Agace ka Kabazana byabereyemo, kari mu ntera ngufi uvuye ku biro bikuru by’inkambi y’impunzi ya Nakivale birahitwa Base Camp.
Kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru polisi yo muri iki gice yari itaragera ahabereye iki gikorwa kigayitse, ibiza gufasha, maze ababirinyuma bakabiryozwa, nk’uko abariyo bakomeje babitubwira.