Abantu 14 barimo n’abanyamahanga bakatiwe urwo gupfa muri RDC.
Urukiko rukuru rw’igisirikare muri Repubulika ya demokarasi ya Congo ruherereye i Beni muri Kivu y’Amajyaruguru, rwakatiye abantu 14 barimo n’abanya-Uganda urwo gupfa.
Icyemezo cy’urukiko cyasomwe mu mpera zakiriya cyumweru gishize, aba bantu icumi nabane bahamwe n’ibyaha birimo gukora ubujura bakoresheje imbunda n’ibindi.
Urukiko ruvuga ko aba bantu bakoze biriya bikorwa by’ubugizi bwa nabi cyane cyane hagati mu kwezi kwa kane n’ukwa gatandatu uyu mwaka, ngo kuko bagiye bakora ibitero ku makoperative atandukanye, ku maduka no ku mabiro yohereza amafaranga.
Uru rukiko kandi rwakatiye undi mugabo urwo gupfa nyuma yo gufatirwa ahitwa i Dindi ari kwiba, ndetse anafatanwa n’imbunda yo mu bwoko bwa AK-47. Rwamuhamije ibyaha byo kuba mu mutwe w’abagizi ba nabi ariko mugenzi we bareganwaga ararekurwa kuko habuze ibimenyetso bifatika.
Ibi bihano byagaragaje ko bigamije gutanga ubutumwa bukomeye bwo kurwanya umutekano muke ukomeje kwiyongera mu karere ka Beni.
Igihano cy’urupfu RDC yagisubijeho mu kwezi kwa gatatu umwaka wa 2024, isobanura ko igamije kurwanya ibyaha birimo ubugambanyi bukorerwa mu bice biberamo intambara, ndetse n’ubugizi bwa nabi bwibasira mu mijyi itandukanye y’iki gihugu.
Gusa, icyo cyemezo cyamaganwe n’imiryango mpuzamahanga irimo n’iharanira agateka kazina muntu, nubwo kugeza ubu RDC itaragikuraho burundu.