Icyo umwe mu baturage bari Uvira avuga kuri Wazalendo.
Umwe mu baturage uherereye muri Uvira aho Wazalendo bakokomeje gukorera ubugome ndengakamere ku baturage baho cyane cyane ku Banyamulenge, yabagereranyije n’Interahamwe zakoze jenocide mu Rwanda mu 1994, ziyikorera Abatutsi.
Uyu muturage yavuze ko Interahamwe ryari izina ryiza mbere ya 1994, ariko ngo nyuma ya jenocide yakorewe Abatutsi rihinduka igitutsi kibi cyane. Anagaragaza ko ari nabyo biri kuba kuri Wazalendo bo muri RDC.
Yagize ati: “Uzukuntu ijambo Interahamwe ryari ryiza mbere ya 1994. Ariko ubu no kurivuga mukanwa uzawumva arikintu kibi kubera ibyo zakoze mu Rwanda muri uwo mwaka.”
Yongeyeho ati: “Ubu ryabaye igitutsi, uwo bise Interahamwe abari umwicanyi mubi kurushaho.”
Avuga ko Wazalendo n’abo bizagera aho uzajyu ryitwa azajya hungira kure, kuko rizaba ari igitutsi kibi muri RDC.
Ati: “Hazagera igihe uwuzajyushaka gutuka, uzajyumutuka uti: ‘Muzalendo.’ Nta muntu uzaba agishaka kubyumva, kubera ibikorwa byabo bibi bakomeje kwerekana mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.”
Ibi yabivuze nyuma y’aho ku munsi w’ejo ku wa mbere tariki ya 25/08/2025, Wazalendo bateje urusaku rwinshi mu mujyi wa Uvira uherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Byari ubwo Abanyamulenge bashakaga gushyingura Colonel Gisore Patrick uheruka kugwa mu mpanuka y’indege yagisivili yavaga i Lubutu yerekeza i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Bamwe muri aba Banyamulenge bari baturutse i Luvungi mu Kibaya cya Rusizi abandi i Bujumbura mu Burundi.
Baje kwimirwa na Wazalendo, bakababwira ko nta Munyamulenge ukwiye gushyingurwa ku butaka bwa RDC, ngo kuko ari Abanyarwanda.
Amakuru akomeza avuga ko bamwe muri bo babanyaze amatelefone, amafaranga n’imodoka zabo bari batwaye.
Hakurikiyeho kurasa kwinshi, aho Wazalendo barimo barasira mu bice byinshi bitandukanye byo muri uyu mujyi wa Uvira.
Gusa, abagiye bafatwa baje kongera bararekurwa, ariko mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki ya 26/08/2025, uwitwa General Kasimbila John komanda wo muri Wazalendo yazindutse atanga ubutumwa bw’amajwi, akangurira abarwanyi be aho bari hose kwitegura bakica abo yise Abanyarwanda, aho abashaka kuvuga Abanyamulenge.
Yagize ati: “Ndashaka kubabwira ko dufite abanzi benshi muri Uvira. Komanda secteur wa FARDC, Chef wa ANR, Chef wa DGM ndetse na Komanda region bose ni abatwinjiiriza umwanzi hano, kandi umwanzi muramuzi nta wundi ni Umunyarwanda.”
Yavuze ko we n’abarwanyi be bagiye kuzenguruka ahari umwanzi hose, maze ngo bagakora ibyo yise “kufyeka adui wa Congo.” Ugenekereje mu kinyamulenge ni ukumaraho umwanzi wa Congo.
Ubugizi bwa nabi bukorwa na Wazalendo haba i Uvira, n’ahandi hose bakorera nko mu misozi yayo no muri Fizi na Mwenga, bugeze kurundi rwego rwo hejuru.
Abenshi muri aba baturage baturiye ibyo bice, barabinubira, bityo bagasaba umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho kuza kuhigarurira, kuko aho iyo mitwe yigaruriyeho hari amahoro, kandi abaturage babirimo barishyira bakizana.