RDC:Abo mu ishyaka rya Matata Mponyo bagize icyo bavuga ku rubanza rwa Kabila.
Abo mu ishyaka rya Matata Mponyo wahoze ari minisitiri w’intebe wa Repubulika ya demokarasi ya Congo igihe cya Joseph Kabila n’abanyamadini batangaje ko urubanza rwa Joseph Kabila rumeze nka Filime y’urwenya.
Ishyaka rya Matata Mponyo rya LGD rivuga ko ibyo Kabila aregwa ari bintu biraho gusa bidafite icyo bivuze.
Mu butumwa iri shyaka ryashyize hanze rivuga ko ryamaganye uru rubanza, rirwita inkinamico y’urwenya, kandi ko ari ni igitero cyagabwe kuri Kabila mu rwego rwo kugira ngo kimuhitane.
Ryagaragaje ko uru rubanza ari igihamya y’ukuntu ubutabera bw’ikimwaro bwakoreshejwe hagamijwe gutera ubwoba no gucecekesha abatavuga rumwe n’ubutegetsi.
Rigasaba urukiko rukuru rw’igisirikare kwima amatwi icyifuzo cy’umushinjacyaha gisaba ko Kabila akatirwa igihano cy’urupfu, ko byaba ari nko gushaka lisansi mu muriro ugurumana.
N’ishyaka rya Lamuka riyoboye na Martin Fayulu, na we yanenze imyitwarire y’abanyamategeko bunganira Leta, avuga ko bahinduye ikibuga cy’amaco y’inda n’ubuswa bukabije.
Undi mutegetsi wo muri RDC wanigeze kuba minisitiri w’ibikorwaremezo, yavuze ko uru rubanza rugamije gusenya ihame ry’ubutegetsi bushingiye ku mategeko na demokarasi.
Aba batavuga rumwe na Leta basaba ko hakwiye gutegurwa ibiganiro birimo impande zose, bikajyanwa n’ubuhuza bwa CENCO -ECC, kugira ngo hashakwe igisubizo mu mahoro aho gukongeza urwango.
Kabila ashinjwa ibyaha by’intambara birimo kugaba ibitero ku basivili, ku nkambi, ku bitaro, ku mashuri, ubuhotozi, gusahura no kugambanira igihugu.
Tariki ya 21/08/2025, abanyamategeko baharanira inyungu za Leta ya Congo mu rukiko basobanuye ko imitungo ya Kabila ibarirwa muri miliyari 32 z’amadolari, bityo ikwiye gufatirwa kuko yasahuye igihugu.
Aba banyamategeko basabye urukiko kandi guca Kabila indishyi ya miliyari 21 z’amadolari, izahabwa Leta ndetse n’abo bavuga ko bagizweho ingaruka n’ibyaha bye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Bari basabye urukiko kwemeza ko Kabila wayoboye iki gihugu imyaka 18 atari Umunye-Congo kuko ngo yahoze ari Umunyarwanda witwaga Hyppolite Kanambe.