AFC/M23 yashyinze igipolisi gikaze mu bice yabohoye.
Ubuyobozi bw’ingabo z’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rimaze kwigarurira hafi igice cyose cy’u Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwashyinze igipolisi gikomeye mu bice zimaze kubohora byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo na Kivu y’Amajyaruguru.
Aba bapolisi ba AFC/M23 bahawe ubumenyi mu bijyanye no kubungabunga umutekano, gukumira imyigaragambyo no kugenza ibyaha, ubundi kandi bahabwa n’ibikoresho bazajya bifashisha mu kazi.
Ubwo habaga umuhango wo gutangiza uru rwego, umugaba mukuru w’Ingabo za AFC/M23, Major Gen Sultan Makenga, yababwiye ko bagomba kurangwa n’imikorere idasanzwe itandukanye kure n’iy’u butegetsi bwa RDC busanzwe bwaramunzwe na ruswa.
Yababwiye kandi ko bagomba gutandukana na polisi bahanganye na yo, kandi itandukanye n’ingabo bahanganye na zo, zitubahiriza inshingano, zikubita abantu, zikica, ziba, zamunzwe na ruswa zinavungura abaturage. Ababwira rero ko iyo atari polisi.
Yakomeje ashimangira ko bo ari bo ndorerwamo y’ihuriro rya AFC/M23, ati: “Nimwe ndorerwamo ya polisi y’umutwe wacu, mu gomba guha abaturage icyizere, bakabona ko mufite itandukaniro n’iyabanje. Mu be polisi y’abaturage, ntibabone ngo biruke, mubafashe kandi babegere.”
Yanasobanuye ko abaturage b’iki gihugu babaye igihe kirekire, bityo bakwiye kubababera igicucu baruhukiramo, ngo kuburyo isi yose izabona ko ari mu rwego rwa kinyamwuga rukora neza.
Bizwi ko AFC/M23 igenzura ibice bifite ubuso burenga kilometero kare ibihumbi 34, mbere y’uko ishyiraho uru rwego rwa polisi, yabanje gushyiraho urwa gisivili, ikurikizaho urw’ubutabera none kandi ikurikijeho n’ururu rwa gipolisi.