• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 14, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibitero bya drones by’ingabo za RDC byongeye gukaza umurego ahatuye Abanyamulenge.

minebwenews by minebwenews
August 29, 2025
in Conflict & Security
0
Wazalendo bongeye gutera ibisasu mu nkengero za centre ya Minembwe.
80
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibitero bya drones by’ingabo za RDC byongeye gukaza umurego ahatuye Abanyamulenge.

You might also like

Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

Uduce 8 FARDC n’abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y’uko bishe abasivili

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, zongeye kugaba ibitero byo mu kirere zikoresheje indege zitagira abapilote za drones mu bice by’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, ahatuye Abanyamulenge benshi.

Ahagana igihe cya saa tatu zija gushyira saa ine z’iri joro ryo ku itariki ya 29/08/2025, ni bwo ibi bitero bya drones byagabwe mu Rugezi mu majy’Epfo ashyira uburengerazuba bwa teritware ya Minembwe no mu Mikenke muri secteur ya Itombwe.

Amakuru ava muri ibyo bice agaragaza ko ibisasu yabiteye neza kuri antenne ya Vodacom iherereye mu Mikenke, nyuma ibindi ibirasa mu Rugezi kwa Sabune. Ariko byose byafashe ubusa

Ati: “Kuri Antenne mu Mikenke ni ho yateye ibisasu, ariko ntacyo byafashe. Ibindi yabiteye mu Rugezi kwa Sabune aho n’ubundi yabirashe ejo bundi.”

Ku wa gatatu muri iki cyumweru, ni bwo kandi yari yabiteye mu Rugezi, ariko byo bihitana ubuzima bw’abantu abandi benshi irabakomeretsa.

Bivugwa ko iyi drones ikoreshwa n’igisirikare cy’u Burundi kubufatanye n’icya RDC, ngo kuko mu guhaguruka ituruka i Bujumbura mu Burundi mbere y’uko ikomereza mu misozi y’i Mulenge aho itera biriya bisasu.

Ibyo yateye muri iri joro, usibye gukanga abaturage no kwangiza imisozi iragirirwaho amatungo, nta kindi kiratangazwa cyangijwe.

Izi drones zatangiye kugaba ibitero i Mulenge mu ntangiriro z’ukwezi kwa kabiri uyu mwaka, kuko icyo gihe nabwo, byatwaye ubuzima bw’abantu benshi, ariko kandi biviramo gutuma MRDP-Twirwaneho irwana cyane, aba ari nabwo ifata Minembwe na Mikenke n’ibindi bice byo muri iyi misozi yo muri iyi misozi iri hejuru y’ikiyaga cya Tanganika.

Tags: DronesFardcMikenkeRugezi
Share32Tweet20Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya Colonel Rubaba Ntagawa, umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo ukuriye ibatayo ifite ibirindiro mu Bibogobogo muri teritware ya...

Read moreDetails

Uduce 8 FARDC n’abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y’uko bishe abasivili

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Havuzwe uduce Wazalendo bari kubabarizamo abaturage, n’icyakorwa kugira ngo bigire iherezo

Uduce 8 FARDC n'abambari bayo badukubitiwemo iza kabwana nyuma y'uko bishe abasivili Uduce tubarirwa mu 8 duherereye muri grupema ya Bukombo n'iya Tongo muri teritware ya Rutshuru, mu...

Read moreDetails

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe

Sio.Edinasi, umusirikare uri mu batabarukiye i Lubumbashi bazira uko baremwe Sio.Sebagabo Rwambara war'uzwi cyane ku izina rya Edinasi, yatabarukanye n'abandi i Lubumbashi mu cyahoze ari Katanga, kuri ubu...

Read moreDetails

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Icyo amakuru avuga ku basirikare ba M23 bafunzwe, ariko bakaza kurekurwa

Uduce twose Wazalendo yariyigaruriye, AFC/M23 yatwisubije Abarwanyi bashingikiwe na guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, bo mu mitwe yitwaje intwaro ya Mai Mai n'indi iyishamikiyeho ihurikiye mu...

Read moreDetails

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by’i Doha

by Bahanda Bruce
October 13, 2025
0
Ibyakozwe na Kinshasa biganisha kuri balkanisation, soma inkuru irambuye

AFC/M23/MRDP yavuze ko ntaho RDC yahungira ibiganiro by'i Doha Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho ryatangaje ko ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo budashobora guhunga ibiganiro bibera...

Read moreDetails
Next Post
RDC yanze kwitaba Thabo Mbeki wendaga  kuyihuza na AFC/M23.

RDC yanze kwitaba Thabo Mbeki wendaga kuyihuza na AFC/M23.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?