Uburyo umukino wanyuma wa CHAN wagenze n’udushya twawuranze.
Umukino wa nyuma wa CHAN 2024 wabereye kuri Moi International Sports Centre i Nairobi, tariki ya 30 zukwezi kwa munani 2025, wahuje ikipe ya Morocco na Madagascar. Ni umukino wari utegerejwe cyane kuko wari usoza irushanwa ryari ryaratangiye mu mukwa8 , ryakinwe mu bihugu bitatu byari byaryakiriye: Kenya, Tanzania na Uganda.
Morocco yatangiye umukino yotsa igitutu Madagascar, maze ku munota wa 18 itsinda igitego cya mbere. Madagascar ntiyacitse intege, yishyura mbere y’uko igice cya mbere kirangira. Igice cya kabiri cyagaragayemo uburyo bwinshi bwo guhererekanya umupira no kurwana ku ntsinzi, ariko Morocco yongeye kwerekana ubunararibonye bwayo itsinda ibindi bitego bibiri. Madagascar yabonye igitego cya kabiri mu minota ya nyuma, ariko ntibyabahaye amahirwe yo kugaruka. Umukino warangiye ari ibitego 3–2, bituma Morocco yegukana igikombe cya CHAN ku nshuro ya gatatu mu mateka yayo.
Irushanwa ryose ryagaragaje impano nshya z’abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo, ndetse ryongera kugaragaza ko CHAN ari urubuga rw’ingenzi rwo kuzamura impano muri Afurika.
Udushya twaranze umukino
Kimwe mu bintu byavugishije benshi ni uko umuhanzi w’umuturanyi, Zuchu wo muri Tanzania, ubwo yatangiye kuririmbira abakunzi b’umupira mu birori byo gufungura umukino, abanyakenya batangiye kuririmba indirimbo y’igihugu cyabo bose icyarimwe, mu buryo bwo kumuvanga no kumuca intege. Byagaragaje uburyo abafana bari bafite amarangamutima akomeye kandi bifuzaga ko uyu munsi w’amateka usiga igisigisigi mu mitima yabo.