Ibivugwa ku gitero FARDC n’abambari bayo bagabye mu Mikenke.
Nyuma y’aho ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zari zigize iminsi zigaba ibitero mu duce dutandukanye tw’i Mulenge tugenzurwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, uyu munsi nabwo zahagabye ikindi ariko zihita zisubira inyuma nta hangana rihabaye.
Mu gitondo cya kare cyo kuri iki cyumweru tariki ya 31/08/2025, ni bwo kiriya gitero cya FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo cyagabwe mu gace ka Bilalombiri.
Iyi Bilalombiri, ni agace kamwe mu tugize igice cya Mikenke kibarizwa muri secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Isanzwe igenzurwa n’umutwe wa MRDP-Twirwaneho, kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, nyuma y’aho uyu mutwe uhirukanye izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Leta.
Mu gatondo, iri huriro ryagabye igitero muri iki gice cya Bilalombiri, mu kukigaba bateye ibisasu bakiri mu ntera ya kure n’aho Twirwaneho yari iherereye. Ibi byatumye abagabye kiriya gitero bongera gusubira inyuma ntahangana bakoze hagati yabo n’uru ruhande bateye.
Ubuhamya twahawe bugira buti: “FARDC n’abambari bayo bateye ku Bilalombiri, ariko basubiye inyuma Twirwaneho itabasubije.”
Ubuhamya kandi buvuga ko umwanzi yateraguye gusa ibisasu, kandi ko yarimo abirasira mu ntera ndende.
Ibyo bibaye mu gihe kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, aha muri iki gice hakomeje kugabwa ibitero, ariko uruhande rwa Twirwaneho ruhagenzura bakabisubiza inyuma.
Ku wa gatatu ho, imirwano hagati y’impande zombi muri iki gice yirije umunsi wose, birangira nanone uruhande rwa Leta ruyabangiye ingata.
Ahandi hagiye hagabwa ibitero, ariko bigasubizwa inyuma ni mu Rugezi, Kalongi, Mukoko, Bicumbi n’ahandi.
Nyamara nubwo ibyo bitero byagiye bihagabwa, ariko kugeza ubu uyu mutwe uracyagenzura biriya bice byose, ndetse n’iki gice cya Mikenke n’inkengero zacyo, nk’uko amakuru ava muri ibyo abihamya.