Tshisekedi yanze ibiganiro yasabwe kujya guhuriramo n’abarwanya ubutegetsi bwe.
Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko nta muhuza ukenewe kugira ngo abanye-kongo bakemure amakimbirane bafitanye.
Yabitangarije mu nama y’ihuriro rya Union sacree yabereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya RDC.
Tahisekedi akaba yakomozaga kuri gahunda ya Thabo Mbeki wayoboye Afrika y’Epfo kuva mu 1999 kugeza mu 2008, wari wasabye guhuriza Abanye-kongo mu biganiro by’amahoro n’u mutekano iteganyijwe kubera muri Afrika y’Epfo tariki ya 03 kugeza ku ya 05/09/2025.
Thabo Mbeki yari yahaye ubutumire abo mu butegetsi bw’i Kinshasa n’ababurwanya kugira ngo bazayitabire, banabonere kujya mu biganiro by’amahoro.
Abo yari yatumiye barimo abo muri Leta ya RDC, abo mu biro bya Perezida Tahisekedi, Joseph Kabila wayoboye iki gihugu, Corneille Nangaa umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, Moïse Katumbi, Martin Fayulu na Thomas Lubanga.
Muri iriya nama ya Union sacree, Tahisekedi yavuze ko ashyigikiye ko habaho ibiganiro by’abanye-kongo ariko ko bigomba guhuza abashaka kubaka igihugu cyabo, bakakivana mu bibazo bimaze igihe kinini bicyugarije, kandi akaba ari na we ubitegura.
Yagize ati: “Ibiganiro birakwiye, ariko bikaba iby’Abanye-Congo bashaka kongera kubaka igihugu cyabo, bakagikura mu bibazo, atari ba Banye-Congo bakoreshwa n’ibihugu by’ibituranyi. Nta biganiro bizabaho bidashyingiye kuri gahunda yanjye.”
Yavuze kandi ko ashimira abantu bo hanze bashaka gufasha Abanye-kongo kuganira, ariko ko bakwiye gukora ibindi bibareba kuko Abanye-kongo ubwabo bashobora gukemura amakimbirane bafitanye.
Ibyo Tshisekedi yavuze bishobora gutesha agaciro ibiganiro birimo kuba i Doha muri Qatar, bihuriramo Leta ye na AFC/M23, kuko yagaragaje ko ibiganiro by’abanye-kongo barimo abafashe intwaro nka AFC/M23 bidakenewe.