• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, September 2, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Tshisekedi yanze ibiganiro yasabwe kujya guhuriramo n’abarwanya ubutegetsi bwe.

minebwenews by minebwenews
August 31, 2025
in Conflict & Security
0
RDC yanze kwitaba Thabo Mbeki wendaga  kuyihuza na AFC/M23.
71
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Tshisekedi yanze ibiganiro yasabwe kujya guhuriramo n’abarwanya ubutegetsi bwe.

You might also like

Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Ingabo z’u Burundi zongeye gukora ubundi bugome ku Ndondo ya Bijombo

Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 2 yashyinguye aha’rejo.

Umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yatangaje ko nta muhuza ukenewe kugira ngo abanye-kongo bakemure amakimbirane bafitanye.

Yabitangarije mu nama y’ihuriro rya Union sacree yabereye i Kinshasa ku murwa mukuru w’iki gihugu cya RDC.

Tahisekedi akaba yakomozaga kuri gahunda ya Thabo Mbeki wayoboye Afrika y’Epfo kuva mu 1999 kugeza mu 2008, wari wasabye guhuriza Abanye-kongo mu biganiro by’amahoro n’u mutekano iteganyijwe kubera muri Afrika y’Epfo tariki ya 03 kugeza ku ya 05/09/2025.

Thabo Mbeki yari yahaye ubutumire abo mu butegetsi bw’i Kinshasa n’ababurwanya kugira ngo bazayitabire, banabonere kujya mu biganiro by’amahoro.

Abo yari yatumiye barimo abo muri Leta ya RDC, abo mu biro bya Perezida Tahisekedi, Joseph Kabila wayoboye iki gihugu, Corneille Nangaa umuhuza bikorwa w’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, Moïse Katumbi, Martin Fayulu na Thomas Lubanga.

Muri iriya nama ya Union sacree, Tahisekedi yavuze ko ashyigikiye ko habaho ibiganiro by’abanye-kongo ariko ko bigomba guhuza abashaka kubaka igihugu cyabo, bakakivana mu bibazo bimaze igihe kinini bicyugarije, kandi akaba ari na we ubitegura.

Yagize ati: “Ibiganiro birakwiye, ariko bikaba iby’Abanye-Congo bashaka kongera kubaka igihugu cyabo, bakagikura mu bibazo, atari ba Banye-Congo bakoreshwa n’ibihugu by’ibituranyi. Nta biganiro bizabaho bidashyingiye kuri gahunda yanjye.”

Yavuze kandi ko ashimira abantu bo hanze bashaka gufasha Abanye-kongo kuganira, ariko ko bakwiye gukora ibindi bibareba kuko Abanye-kongo ubwabo bashobora gukemura amakimbirane bafitanye.

Ibyo Tshisekedi yavuze bishobora gutesha agaciro ibiganiro birimo kuba i Doha muri Qatar, bihuriramo Leta ye na AFC/M23, kuko yagaragaje ko ibiganiro by’abanye-kongo barimo abafashe intwaro nka AFC/M23 bidakenewe.

Tags: AFC/m23ibiganiroTshisekedi
Share28Tweet18Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

by Bahanda Bruce
September 2, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Hafi n'i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n'ingabo za RDC Amakuru ava mu bice byo muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, aravuga ko...

Read moreDetails

Ingabo z’u Burundi zongeye gukora ubundi bugome ku Ndondo ya Bijombo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Ingabo z’u Burundi zongeye gukora ubundi bugome ku Ndondo ya Bijombo

Abasirikare b'u Burundi bakorera mu bice bituwe n'Abanyamulenge biherereye muri grupema ya Bijombo, ahazwi nk'i Ndondo y'i Buvira cyangwa ya Bijombo muri Kivu y'Amajyepfo, nyuma y'aho basahuye mu...

Read moreDetails

Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 2 yashyinguye aha’rejo.

by minebwenews
September 2, 2025
0
Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 2 yashyinguye aha’rejo.

Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 2 yashyinguye aha'rejo. Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yazamuye mu ntera General Peter Cirumwami Nkuba na Colonel...

Read moreDetails

Abanya-Uvira baburiwe kwirinda kugera mu duce byavuzwe ko Wazalendo badufunze

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nyuma y’aho Gen Gasita ageze i Uvira, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane

Abanya-Uvira baburiwe kwirinda kugera mu duce byavuzwe ko Wazalendo badufunze Abanyamulenge bari Uvira n'abahazindukira, baburiwe kwirinda cyane muri iki gihe, ngo kuko Wazalendo bashobora kubagirira nabi kandi ko...

Read moreDetails

Nyuma y’aho Gen Gasita ageze i Uvira, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nyuma y’aho Gen Gasita ageze i Uvira, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane

Nyuma y'aho Gen Gasita ageze i Uvira, ibintu byarushijeho kuba bibi cyane Brigadier General Olivier Gasita wo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ushinzwe ibikorwa bya...

Read moreDetails
Next Post
Gen.Gasita uheruka kugirwa komanda region, yahamagajwe igitaraganya i Kinshasa.

Humvikanye amajwi y'abadashaka Gen. Gasita muri Uvira

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?