• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 21, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibyabaye ku ngabo za FARDC n’iz’u Burundi ku Ndondo ya Bijombo biteye ubwoba bukomeye.

minebwenews by minebwenews
September 1, 2025
in Conflict & Security
0
Umwe mu barinzi ba komanda secteur yishwe arashwe i Uvira.
100
SHARES
2.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibyabaye ku ngabo za FARDC n’iz’u Burundi ku Ndondo ya Bijombo biteye ubwoba bukomeye.

You might also like

FARDC iri guhungishiriza mu Burundi ibikoresho byayo bikaze

Ingabo z’u Burundi zahawe igisubizo nyuma y’aho zitanze amasaha kuri Twirwaneho yo kuba yavuye muri Mikenke

Indege z’intambara za FARDC zagabye ibitero ku baturage

Hamenyekanye amakuru akomeye y’ibyabaye ku ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo hamwe n’iz’u Burundi zikorera ku Ndondo ya Bijombo, muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko zapfuye bidasanzwe nyuma yo gukubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’Idibu(AFC/M23/MRDP-Twirwaneho).

Ni amakuru Minembwe Capital News yakuye ahantu hizewe, aho ahamya ko ku munsi w’ejo ku cyumweru hapfuye abasirikare ba FARDC n’ab’u Burundi barenga 36.

Agira ati: “FARDC na FDNB bapfiriye ugushyira, bakubiswe na AFC/M23/MRDP muri Bijombo. Ni drone yabo yabarasiye icya rimwe hapfa 36, abandi benshi imirongo bakomeretse. Biteye ubwoba bwinshi cyane.”

Nk’uko aya makuru abisobanura avuga ko barasiwe mu karango ka hitwa kwa Musumari, aho bari bafite i kambi yabo bahuriyemo (ingabo z’u Burundi n’iza RDC).

Aka karango kavugwa gaherereye mu Gahuna, aha akaba ari muri grupema ya Bijombo muri teritware ya Uvira.

Aya makuru yacu akomeza avuga ko hariya barasiwe kwa Musumari hari aga-kanisa gato, iruhande rwako niho intumbi zabariya basirikare zaguye.

Ati: “Baterewe kwa Musumari, ku karango, niko karimo i kambi yabo. Hari n’ikanisa, iruhande rwaho, ni naho intumbi z’abasirikare b’u Burundi n’aba FARDC zaguye.”

Ibyo bibaye mu gihe Ingabo z’uyu mutwe wa AFC/M23/M23 ziri kugera amajanja mu cya Bijombo cyose, kuko mu mpera zakiriya cyumweru gishize zarasiye kandi izi ngabo z’u Burundi n’iza FARDC mu kandi gace kitwa ku Kiziba. Aka kari mu ntera ngufi uvuye ku Murambya na Gahuna.

Ubwo nabwo byavuzwe ko uru ruhande rurwana ku ruhande rwa Leta bapfuye ari benshi, kuko hatowe intumbi zabo 23.

Si aho honyine n’ahitwa ku Cyanzovu ni nk’uko byagenze, ndetse ho bikavugwa ko uyu mutwe uhagaragara cyane, bitandukanye n’ahandi kuko ahandi urasa bitunguranye, ibyo bakunze kwita gutega ibico(ambush).

Ibyanatumye uruhande rwa Leta ruhahamuka, kuko bari guhunga berekeza za Bijombo centre bava mu duce two muri iyi Ndondo, abandi bakerekeza inzira ya Mitamba bagana mu mujyi wa Uvira igice gikomeye Leta isigariyemo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe hafi ibindi ya byose by’iyi ntara bimaze kwigarurirwa n’uy’u mutwe wa AFC/M23/M23.

Tags: BijomboFardcFDNB
Share40Tweet25Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

FARDC iri guhungishiriza mu Burundi ibikoresho byayo bikaze

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
FARDC iri guhungishiriza mu Burundi ibikoresho byayo bikaze

FARDC iri guhungishiriza mu Burundi ibikoresho byayo bikaze Ibikoresho bya gisirikare by'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, muri Uvira, iki gisirikare cyatangiye kubihungishiriza i Bujumbura mu...

Read moreDetails

Ingabo z’u Burundi zahawe igisubizo nyuma y’aho zitanze amasaha kuri Twirwaneho yo kuba yavuye muri Mikenke

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Ingabo z’u Burundi zahawe igisubizo nyuma y’aho zitanze amasaha kuri Twirwaneho yo kuba yavuye muri Mikenke

Ingabo z'u Burundi zahawe igisubizo nyuma y'aho zitanze amasaha kuri Twirwaneho yo kuba yavuye muri Mikenke Nyuma y'aho Ingabo z'u Burundi zihaye umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera muri Kivu...

Read moreDetails

Indege z’intambara za FARDC zagabye ibitero ku baturage

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Indege z’intambara za FARDC zagabye ibitero ku baturage

Indege z'intambara za FARDC zagabye ibitero ku baturage Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyateye ibisasu by'indege za Sukhoi-25 mu bice bituwe cyane byo muri teritware ya...

Read moreDetails

Urusaku rw’imbunda z’irimo ninini ruri kumvikana i Uvira, hakaba hamenyekanye n’impamvu yarwo

by Bahanda Bruce
October 19, 2025
0
Urusaku rw’imbunda z’irimo ninini ruri kumvikana i Uvira, hakaba hamenyekanye n’impamvu yarwo

Urusaku rw'imbunda z'irimo ninini ruri kumvikana i Uvira, hakaba hamenyekanye n'impamvu yarwo Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, ugenzurwa n'ihuriro ry'ingabo za Repubulika...

Read moreDetails

Conflict Monitoring Report: Burundian Military Expansion and the Security Situation in the Mulenge Highlands

by minebwenews
October 19, 2025
0
Burundian Soldiers in Tshisekedi’s Plan to Wipe Out the Banyamulenge

Background Recent developments in the highlands of Mulenge, South Kivu Province (eastern Democratic Republic of the Congo), reveal a growing presence of Burundian soldiers operating in collaboration with elements of the Congolese national army...

Read moreDetails
Next Post
AFC/M23/MRDP yongeye gushinja FARDC n’abambari bayo kugaba ibitero ahatuwe cyane, unayiha integuza ikanganye.

AFC/M23/MRDP yongeye gushinja FARDC n'abambari bayo kugaba ibitero ahatuwe cyane, unayiha integuza ikanganye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?