Ibyabaye ku ngabo za FARDC n’iz’u Burundi ku Ndondo ya Bijombo biteye ubwoba bukomeye.
Hamenyekanye amakuru akomeye y’ibyabaye ku ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo hamwe n’iz’u Burundi zikorera ku Ndondo ya Bijombo, muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko zapfuye bidasanzwe nyuma yo gukubitwa n’ikibatsi cy’umuriro w’Idibu(AFC/M23/MRDP-Twirwaneho).
Ni amakuru Minembwe Capital News yakuye ahantu hizewe, aho ahamya ko ku munsi w’ejo ku cyumweru hapfuye abasirikare ba FARDC n’ab’u Burundi barenga 36.
Agira ati: “FARDC na FDNB bapfiriye ugushyira, bakubiswe na AFC/M23/MRDP muri Bijombo. Ni drone yabo yabarasiye icya rimwe hapfa 36, abandi benshi imirongo bakomeretse. Biteye ubwoba bwinshi cyane.”
Nk’uko aya makuru abisobanura avuga ko barasiwe mu karango ka hitwa kwa Musumari, aho bari bafite i kambi yabo bahuriyemo (ingabo z’u Burundi n’iza RDC).
Aka karango kavugwa gaherereye mu Gahuna, aha akaba ari muri grupema ya Bijombo muri teritware ya Uvira.
Aya makuru yacu akomeza avuga ko hariya barasiwe kwa Musumari hari aga-kanisa gato, iruhande rwako niho intumbi zabariya basirikare zaguye.
Ati: “Baterewe kwa Musumari, ku karango, niko karimo i kambi yabo. Hari n’ikanisa, iruhande rwaho, ni naho intumbi z’abasirikare b’u Burundi n’aba FARDC zaguye.”
Ibyo bibaye mu gihe Ingabo z’uyu mutwe wa AFC/M23/M23 ziri kugera amajanja mu cya Bijombo cyose, kuko mu mpera zakiriya cyumweru gishize zarasiye kandi izi ngabo z’u Burundi n’iza FARDC mu kandi gace kitwa ku Kiziba. Aka kari mu ntera ngufi uvuye ku Murambya na Gahuna.
Ubwo nabwo byavuzwe ko uru ruhande rurwana ku ruhande rwa Leta bapfuye ari benshi, kuko hatowe intumbi zabo 23.
Si aho honyine n’ahitwa ku Cyanzovu ni nk’uko byagenze, ndetse ho bikavugwa ko uyu mutwe uhagaragara cyane, bitandukanye n’ahandi kuko ahandi urasa bitunguranye, ibyo bakunze kwita gutega ibico(ambush).
Ibyanatumye uruhande rwa Leta ruhahamuka, kuko bari guhunga berekeza za Bijombo centre bava mu duce two muri iyi Ndondo, abandi bakerekeza inzira ya Mitamba bagana mu mujyi wa Uvira igice gikomeye Leta isigariyemo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mu gihe hafi ibindi ya byose by’iyi ntara bimaze kwigarurirwa n’uy’u mutwe wa AFC/M23/M23.