Hahishuwe indwara Abanyamulenge bari muri Leta ya RDC barwaye ituma bifatanya na yo hamwe n’iy’u Burundi kwica benewabo, hanavugwa n’umubare w’Ingabo z’u Burundi zoherejwe iwabo.
Guverinoma y’u Burundi yohereje abasirikare bayo ibihumbi birenga icumi mu gice cy’i Mulenge no mu bindi bice biherereye mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, hagamijwe kurimbura abaho.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’umunyapolitiki Moïse Nyarugabo mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru i Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri iki kiganiro yakoze aha’rejo tariki ya 01/09/2025, Nyarugabo wo mu bwoko bw’Abanyamulenge yavuze ko iyi ntambara barimo yatangijwe n’aba Mai Mai bo mu bwoko bw’Abapfulero, Ababembe n’Abanyindu, bamaramaje kuzashyirwa aruko bamazeho Umunyamulenge.
Yavuze ko ubwo Mai zatangiraga gutera Abanyamulenge, Leta y’i Kinshasa yareberaga nk’aho ntakihaya gikorwa, kandi ngo nyuma na yo iza kubyinjiramo ifasha Mai Mai, ngo aba ari nabwo havuka Twirwaneho.
Nyarugabo yasobanuye ko bishe, barasenya, imihana igera ku magana barayitwika, Inka zigera ku bihumbi amagana 500 ziranyagwa, bakazigurishyiriza mu masoko ya Leta, ubundi kandi abari batuye muri iriya misozi berekeza iyubuhungiro.
Yavuze ko kandi mu 2022, Leta y’u Burundi yagiranye amasezerano n’iya RDC y’ubufatanye mu bya gisirikare birimo no kurwanya umutwe wa Red-Tabara na FOREBU. Ariko ko Abanyamulenge baje gutungurwa no kubona Abarundi bahoze babakira, na bo bifatanya na Leta y’i Kinshasa mu kubarwanya.
Avuga ko mbere hose iriya Leta y’u Burundi babanye neza n’Abanyamulenge , ngo kuko yabahaye ubuhungiro, ndetse ashimangira ko n’ubu bamwe bakiriyo nubwo hari abishwe igihe cya Gatumba, hakaba ntangamba zafashwe, ariko igihe hagize ikibaye haba i Uvira no mu misozi, bahungira yo, kandi bagafatwa neza.
Moïse Nyarugabo yakomeje avuga ko mu misozi miremire n’imigufi hari Batayo hagati ya 12 na 15 z’i ngabo z’u Burundi zigizwe n’abasirikare barenga ibihumbi 10. Maze agira ati: “Mwakwibaza ko zagiye kuhakora iki?”
Ni naho yavuze ko zahaje zitwaje ko zije guhiga Red-Tabara ariko uwo mutwe wifatanya n’uwa Mai Mai mu kurwanya Abanyamulenge, igitangaje izo ngabo z’u Burundi na zo zifatanya na Mai Mai. Avuga ko ibyo bintu kugeza ubu bitarumvikana neza.
Yavuze kandi ko ingabo z’u Burundi zabanje kurwanya uyu mutwe wa Red-Tabara, uza guhungira mu mashyamba aherereye muri Mwenga, ariko aho ku wukurikira zihitamo kwifatanya na FDLR, Leta ya RDC na Mai Mai gutera no gusahura Abanyamulenge muri Minembwe, ku Ndondo, Bibogobogo, Mibunda na Rurambo.
Yavuze ko imitwe ya Mai Mai, ingabo za FARDC zari mu Kibaya cya Rusizi no mu mujyi wa Uvira, zahawe ibwiriza ryo kujya mu misozi miremire y’i Mulenge, bisa n’aho ziri kwitegura kugaba ibitero simusiga ku Banyamulenge.
Hejuru y’ibyo, yavuze ko drones zari zigambiriye kurasa ku bagize umutwe wa MRDP-Twirwaneho zayobye ku mugoroba wo ku itariki ya 31/08/2025, zirasa ku kigo cy’ingabo za FARDC muri Karunga, zica abasirikare bari hagati ya 36, na 48 barimo ofisiye wari ufite ipeti rya major wayoboraga Batayo.
Yageze aha asaba ingabo z’u Burundi kuva mu mugambi mubisha wa Leta y’i Kinshasa ugamije kurimbura Abanyamulenge, kandi ko niba barwanya Red-Tabara, bakwiye kwifatanya na MRDP-Twirwaneho.
Yanaboneyeho gusaba umuryango mpuzamahanga guhagarika umugambi wo kurimbura Abanyamulenge, kandi mu gihe batawuhagaritse MRDP izakomeza kwirwanaho.
Mu gusoza yavuze ko Lt Gen Masunzu n’abagenzi be barwaye, aho yavuze ko nubwo Abanyamulenge baremye umutwe wa Twirwaneho mu rwego rwo kugira ngo ubarindire umutekano, hari benewabo bahisemo gukomeza gukorana na Leta y’i Kinshasa, banifatanya na yo muri uyu mugambi. Abo barimo Lt Gen Masunzu Pacifique uyobora Zane ya gatatu y’ingabo z’iki gihugu.
Yavuze ko Lt Gen Masunzu n’abandi Banyamulenge barimo minisitiri ushinzwe iterambere ry’imijyi n’imiturire, Alexis Muvunyi, bagenda bumvikana mu itangazamakuru bavuga ko nta bwicanyi bukorerwa bene wabo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, bagatesha agaciro impamvu yo kubaho kwa MRDP-Twirwaneho.
Avuga ko kuba Let Gen Masunzu n’abandi Banyamulenge bakomeje gukorana na Leta y’i Kinshasa, babitewe n’indwara ya “Stockholm syndrome” ituma umuntu yishimira ubugizi bwa nabi akorerwa.
Yasobanuye ko nubwo aba barimo Lt Gen Masunzu na Alexis Muvunyi bahakana ubwicanyi bukorerwa Abanyamulenge, na bo babizi ko benewabo benshi bahunze ibice bari batuyemo muri Kivu y’Amajyepfo biturutse ku bitero bya Mai Mai, ingabo za FARDC n’indi mitwe.
Yanaboneyeho asaba bene wabo b’Ababanyamulenge bari gukorana na Leta y’i Kinshasa ko bava ibuzimu bagasubira ibintu, abamenyesha ko uzagirira nabi abatuye muri Kivu y’Amajyepfo na bo atazabareka, n’iyo baba bari i Kinshasa.