• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Tuesday, October 21, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 2 yashyinguye aha’rejo.

minebwenews by minebwenews
September 2, 2025
in Conflict & Security
0
Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 2 yashyinguye aha’rejo.
91
SHARES
2.3k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Perezida Tshisekedi yazamuye mu ntera abasirikare bakuru 2 yashyinguye aha’rejo.

You might also like

FARDC iri guhungishiriza mu Burundi ibikoresho byayo bikaze

Ingabo z’u Burundi zahawe igisubizo nyuma y’aho zitanze amasaha kuri Twirwaneho yo kuba yavuye muri Mikenke

Indege z’intambara za FARDC zagabye ibitero ku baturage

Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yazamuye mu ntera General Peter Cirumwami Nkuba na Colonel Alexis Rugabisha, bamaze amezi arindwi bapfiriye ku rugamba ingabo z’iki gihugu zihanganyemo n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.

Aha’rejo ku wa mbere tariki ya 01/09/2025, ni bwo perezida Felix Tshisekedi yashyinguye mu cyubahiro Major Gen Peter Cirumwami Nkuba na Colonel Alexis Rugabisha.

Uyu Cirumwami yahoze ari guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru yarasiwe mu gace kitwa Kasengesi tariki ya 23/01/2025, ni mu gihe yari yasuye ingabo ayoboye zari ku rugamba, aho zari zihanganye na AFC/M23/MRDP mu mujyi wa Sake . Akaba yari yagiye kuzitera akanyabugabo.

Naho Colonel Rugabisha Alexis yapfiriye mu mirwano yabereye i Nyabibwe, muri teritware ya Kalehe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Ku wa mbere rero, Tshisekedi yayoboye umuhango wo ku basezera bwanyuma.

Mu rwego rwo kububaha, ashingiye ku bubasha afite, nk’umugaba w’Ingabo z’iki gihugu cya RDC, Tshisekedi yafashe icyemezo cyo kuzamura mu ntera General Peter Cirumwami Nkuba, amuha ipeti rya Lieutenant General, na ho Rugabisha Alexis wari Colonel amugira Brigadier General.

Ubwo yabazamuraga yagize ati: “Nshingiye ku mikorere myiza n’ubutwari bwabaranze ku rugamba, bagapfa barwanira igihugu cyatewe n’ubashotoranyi mu Burasirazuba, bashyizwe ku ipeti rya Lieutenant General na Brigadier General.

Ubundi kandi yashyize Lieutenant Gen Cirumwami mu cyiciro cy’intwari z’igihugu kirimo Laurent Desire Kabila wayoboye RDC kuva mu 1997 kugeza mu 2001 na Patrice Lumumba wabaye minisitiri w’intebe w’iki gihugu mu 1960.

Umurambo wa Cirumwami na Rugabisha yari ibitswe mu buruhukiro bw’ibitaro byitiriwe Colonel Tshatshi i Kinshasa. Yashinguriwe mu irimbi ry’abasirikare riri muri komine ya Nsele.

Tags: Bazamuwe mu nteraPeter CirumwamiRugabishaTshisekedi
Share36Tweet23Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

FARDC iri guhungishiriza mu Burundi ibikoresho byayo bikaze

by Bahanda Bruce
October 21, 2025
0
FARDC iri guhungishiriza mu Burundi ibikoresho byayo bikaze

FARDC iri guhungishiriza mu Burundi ibikoresho byayo bikaze Ibikoresho bya gisirikare by'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, muri Uvira, iki gisirikare cyatangiye kubihungishiriza i Bujumbura mu...

Read moreDetails

Ingabo z’u Burundi zahawe igisubizo nyuma y’aho zitanze amasaha kuri Twirwaneho yo kuba yavuye muri Mikenke

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Ingabo z’u Burundi zahawe igisubizo nyuma y’aho zitanze amasaha kuri Twirwaneho yo kuba yavuye muri Mikenke

Ingabo z'u Burundi zahawe igisubizo nyuma y'aho zitanze amasaha kuri Twirwaneho yo kuba yavuye muri Mikenke Nyuma y'aho Ingabo z'u Burundi zihaye umutwe wa MRDP-Twirwaneho ukorera muri Kivu...

Read moreDetails

Indege z’intambara za FARDC zagabye ibitero ku baturage

by Bahanda Bruce
October 20, 2025
0
Indege z’intambara za FARDC zagabye ibitero ku baturage

Indege z'intambara za FARDC zagabye ibitero ku baturage Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo cyateye ibisasu by'indege za Sukhoi-25 mu bice bituwe cyane byo muri teritware ya...

Read moreDetails

Urusaku rw’imbunda z’irimo ninini ruri kumvikana i Uvira, hakaba hamenyekanye n’impamvu yarwo

by Bahanda Bruce
October 19, 2025
0
Urusaku rw’imbunda z’irimo ninini ruri kumvikana i Uvira, hakaba hamenyekanye n’impamvu yarwo

Urusaku rw'imbunda z'irimo ninini ruri kumvikana i Uvira, hakaba hamenyekanye n'impamvu yarwo Amakuru aturuka mu mujyi wa Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, ugenzurwa n'ihuriro ry'ingabo za Repubulika...

Read moreDetails

Conflict Monitoring Report: Burundian Military Expansion and the Security Situation in the Mulenge Highlands

by minebwenews
October 19, 2025
0
Burundian Soldiers in Tshisekedi’s Plan to Wipe Out the Banyamulenge

Background Recent developments in the highlands of Mulenge, South Kivu Province (eastern Democratic Republic of the Congo), reveal a growing presence of Burundian soldiers operating in collaboration with elements of the Congolese national army...

Read moreDetails
Next Post
Ingabo z’u Burundi zongeye gukora ubundi bugome ku Ndondo ya Bijombo

Ingabo z'u Burundi zongeye gukora ubundi bugome ku Ndondo ya Bijombo

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?