• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Umunya-kenya yiciwe muri RDC azira gusa n’Abatutsi

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 3, 2025
in Conflict & Security
0
Umunya-kenya yiciwe muri RDC azira gusa n’Abatutsi
105
SHARES
2.6k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Umunya-kenya yiciwe muri RDC azira gusa n’Abatutsi

You might also like

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Umugabo w’Umunya-Kenya wacururizaga mu bice byo mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, yishwe n’abenegihugu bamwica urwagashyinyaguro ba muziza gusa n’Abatutsi.

Yishwe ku manywa yo kuri uyu wa kabiri tariki ya 02/09/2025.

Aha mu Burasirazuba bwa RDC yiciwe, bivugwa ko yahacururizaga inkweto zirimo amasandale, imikandala n’ibindi, akaba ari Umunya-kenya wo mu bwoko bw’Abamasai.

Amashusho yagiye hanze agaragaza bamurambitse hasi mbere yo kumuhambira amaguru n’amaboko, ubundi bamutwikiraho amapini kugeza ahindutse ivu.

Wabonaga iruhande rwaho yatwikirwaga, hazengurutse abantu benshi biganjemo urubyiruko rw’abahungu n’abakobwa, ndetse n’abagabo bakuru barimo n’abagore. Bamwe muri bo barimo kwiyamirira bavuga ko bishe intasi ya M23, w’Umututsi.

Ati: “Twishe Umututsi, uwo ni intasi ya M23.”

Agace yiciwemo neza ni agaherereye i Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya RDC.

Imvugo zihembera urwango n’ibikorwa by’ugome ndengakamere birimo ubwicanyi n’ibindi, biri mu byakunze kurangwa muri iki gihugu, aho bivugwa ko byahereye kera kose, ariko bigeze muri iyi myaka yavuba bifata indi ntera.

Benshi mu Batutsi bo muri iki gihugu bishwe muri ubwo buryo, hari abiciwe i Goma mbere y’uko AFC/M23/MRDP ihafata, i Kindu, Fizi, Walungu, Salamabila n’ahandi nkaza Kamituga.

Gusa, uko AFC/M23/MRDP-Twirwaneho igenda yagura ibirindiro byayo, Abatutsi bagenda babona umutekano, ahanini nko mu bice imaze kwigarurira birimo umujyi wa Goma n’uwa Bukavu n’ibindi bice byinshi birimo umujyi wa Minembwe na Kamanyola.

Tags: BeniRdcUmunya-kenyaUmututsiyishwe
Share42Tweet26Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya “Balkanisation” -ubusesenguzi

Kissinger wamenyekanye cyane kuri radio Tuungane Minembwe, yavuze ku bya Balkanisation - ubusesenguzi Uwamenyekanye cyane kuri Tuungane Minembwe, imwe mu ma radio akorera mu misozi miremire y'i Mulenge,...

Read moreDetails

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw’abasivili benshi

Ibisasu FARDC yateye i Busika, byahitanye ubuzima bw'abasivili benshi Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, cyifashishe indege z'intambara gitera ibisasu ahatuwe cyane n'abaturage bihitana abatari bake....

Read moreDetails

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira

Aba General babiri ba FARDC nibo boherejwe i Uvira Igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, cyohereje Brigadier General Amuli Civiri na Brigadier General Ilunga Kabamba mu mujyi...

Read moreDetails

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano iravuza ubuhuha mu gace ka Nyabiondo muri Masisi Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabyukiye mu mirwano na Wazalendo...

Read moreDetails

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru Mu gihe imirwano yongeye kuremera muri Kivu y'Amajyaruguru hagati y'Ingabo za Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails
Next Post
Umunya-kenya yiciwe muri RDC azira gusa n’Abatutsi

Kenyan Man Killed in DRC for Resembling a Tutsi

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?