• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Igitero gishya cya FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 4, 2025
in Conflict & Security
0
Igitero gishya cya FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Igitero gishya cya FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi cyagabwe mu Mikenke giturutse mu duce tubiri

You might also like

Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo

Mu majwi i Uvira humvikanye ibiturika birimo n’iby’imbunda nini, hasobunurwa n’impamvu yabyo

Haravugwa amakuru ababaje y’igikorwa kibi Wazalendo bakoze mu ijoro i Uvira, ndetse n’ibyo Leta iri kuhohereza

Ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo, zagabye igitero gishya mu Mikenke muri secteur ya Itombwe teritware ya Mwenga,mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Abagabye iki gitero mu Mikenke ahatuye Abanyamulenge batari bake, baturutse mu gace ka Ngezi na Marunde werekeza mu Gipupu ahazwi nko mu ndiri ikomeye ya FDLR na Wazalendo.

Ahagana isaha ya saa mbiri n’igice zo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 04/09/2025, ni bwo imbunda zatangiye kuvugira muri icyo gice.

Minembwe Capital News yabwiwe iti: “Mu Mikenke hatewe na Wazalendo, FDLR, FARDC n’Ingabo z’u Burundi. Zahateye, ziturutse mu Marunde no mu Ngenzi.”

Ariko uyu wahaga Minembwe Capital News aya makuru, hari aho yageze akoresha amarenga, kuko yagize ati: “Ntibiza kurohera adui, abashitsi baraye bageze mu Mikenke.”

Mu bundi buryo yavugaga abatabazi b’i Mulenge(M23) ko baraye bageze muri iki gice cyatewe, bivuze ko uyu mwanzi aza guhabwa amasomo, nk’uko Abanyamulenge bakunze kubivuga.

Ejo ku wa gatatu, na bwo kandi aha hagabwe igitero, kigabwa neza ku Bilalombiri no mu nkengero zayo, ariko mutwe wa Twirwaneho urwana ku Banyamulenge ugisubiza inyuma.
Bivugwa ko cyo cyahagabwe giturutse mu Rwitsankuku no kuri Point Zero.

Ibi bitero bikomeje kwibasira mu bice bituwe n’Abanyamulenge by’i Mulenge, mu gihe hagize iminsi havugwa ko u Burundi ku bufatanye na Leta y’i Kinshasa biri mu myiteguro ikomeye yo kurimbura aba Banyamulenge.

Hari n’amashusho yashyizwe hanze agaragaza abasirikare b’u Burundi bari kwambuka muri RDC, nyuma yo kwambuka bakerekeza mu misozi ya Fizi, Uvira na Mwenga.
Bakaba bagamije gusa kwica no kurimbura abatuye muri iyo misozi.

Ni muri urwo rwego rero, Twirwaneho ihangana n’iryo huriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, kugira ngo irengere ubuzima bw’Abatutsi bicwa bazira uko baremwe.

Tags: Wazalendo
Share34Tweet21Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo

Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo Uwiyita General Hamuri Yakutumba akaba anakuriye Wazalendo muri Uvira muri Kivu y'Amajyepfo, yavuze ko muri iki gice batagishakamo Brigadier...

Read moreDetails

Mu majwi i Uvira humvikanye ibiturika birimo n’iby’imbunda nini, hasobunurwa n’impamvu yabyo

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Mu majwi i Uvira humvikanye ibiturika birimo n'iby'imbunda nini, hasobunurwa n'impamvu yabyo Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06/09/2025, i Uvira mu mujyi...

Read moreDetails

Haravugwa amakuru ababaje y’igikorwa kibi Wazalendo bakoze mu ijoro i Uvira, ndetse n’ibyo Leta iri kuhohereza

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Haravugwa amakuru ababaje y'igikorwa kibi Wazalendo bakoze mu ijoro i Uvira, ndetse n'ibyo Leta iri kuhohereza I Uvira muri Kivu y'Amajyepfo, amakuru aturuka yo mabi ni uko Wazalendo...

Read moreDetails

I Uvira umutekano wakomeje kurushaho kuzamba, muri iri joro ho byafashe indi ntera

by Bahanda Bruce
September 5, 2025
0
Uvira byakomeje kudogera abatari bake bakomerekejwe abandi bafunzwe

I Uvira umutekano wakomeje kurushaho kuzamba, muri iri joro ho byafashe indi ntera Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo, aravuga ko muri iri joro ryo ku wa...

Read moreDetails

I Mulenge hiriwe ituze, gusa ku Ndondo niho Ingabo z’u Burundi ziri guteza akajagari

by Bahanda Bruce
September 5, 2025
0
I Mulenge hiriwe ituze, gusa ku Ndondo niho Ingabo z’u Burundi ziri guteza akajagari

I Mulenge hiriwe ituze, gusa ku Ndondo niho Ingabo z'u Burundi ziri guteza akajagari I Mulenge muri Kivu y'Amajyepfo biravugwa ko hiriwe ituze, usibye ko ku Ndondo ya...

Read moreDetails
Next Post
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?