Mu majwi i Uvira humvikanye ibiturika birimo n’iby’imbunda nini, hasobunurwa n’impamvu yabyo
Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06/09/2025, i Uvira mu mujyi harasiwe imbunda ziremereye n’izoroheje, bikavugwa ko zaraswaga na Wazalendo mu rwego rwo kugaragaza ko badashaka na gato Brigadier General Olivier Gasita uheruka kuhatumwa n’igisirikare cy’iki gihugu (Fardc).
Bikubiye mu butumwa bw’amajwi bukomeje guhererekanwa ku mbugankoranyambaga, aho burikumvikanamo ibiturika birimo n’iby’imbunda nini, ndetse n’amajwi y’abantu bavuga ko badashaka Brig-Gen. Gasita.
Ayo majwi ari kumvikanira mu rusaku rw’imbunda, agira ati: “Mukomeze murase, Gen Gasita ave i Uvira. Ntitumushaka, ni Umunyarwanda, hano si iwabanyarwanda.”
Arakomeza ati: “Ejo turashaka ko Gasita azaba yagiye. Rwose ntawe dushaka ku butaka bwacu. Naramuka atagiye tuzatera Hotel arimo iri hafi no kuri Secteur.”
Nanone mu bundi butumwa nabwo bwumvikanye, bwatanzwe n’umuntu warimo asenga, aho ijwi rye wumva ari umugore, yagiraga ati: “Mana dukure muri ubu buretwa, turashaka kuva muri iyi hari tumazemo imyaka myinshi. Congo n’abayituye twagucyumuyeho iki? Babarira burumwe, maze uduhe amahoro.”
Muri icyo gihe wumvaga hari kuvuga amasasu menshi, kandi harimo haraswa n’imbunda za Mashin gun, ndetse n’amabomba menshi n’izindi zo mu bwoko butandukanye.
Umwe mu baherereye muri ibyo bice ya bwiye Minembwe Capital News ko aya masasu yarashwe igihe cya saa ine z’ijoro, kandi ko barasaga ngo batere ubwoba General Olivier Gasita ahereko ahunga muri iki gice.
Ku wa mbere muri iki cyumweru, ni bwo Olivier Gasita yageze i Uvira aturutse i Kindu, aho yanyuze i Bujumbura mu Burundi mbere y’uko yambuka i Uvira.
Wazalendo banze ko ayobora ibikorwa bya gisirikare muri iyi ntara ya Kivu y’Amajyepfo ifite icyicaro i Uvira nyuma y’aho i Bukavu hafatwa nk’umurwa mukuru w’iyi ntara higaruriwe na AFC/M23/MRDP, ni mu gihe bamwita umwanzi wabo ngo kubera ubwoko bwe Umunyamulenge.
Ariko kugeza ubu aracyari muri iki gice, kandi avuga ko atazahava kubera Wazalendo, ndetse n’itangazo igisirikare cya RDC cyashyize hanze ejo ku wa gatanu rivuga ko ari we wahatumwe, kandi ko agomba kuhayobora byanze bikunze.
Nyamara ibi bigaragaza neza icyo umutwe wa AFC/M23/MRDP urwanira, kuko wubuye intwaro kubera urugomo Abatutsi bakorerwa n’ubutegetsi bw’iki gihugu, kandi ibyo bikaba byaratangiye kuva mu myaka yo hambere nko mu mwaka wa 1964, na mbere y’aho.