• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, October 23, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 6, 2025
in Conflict & Security
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira
73
SHARES
1.8k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside

You might also like

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi

Byishimo Patrick uherereye mu misozi y’i Mulenge yasobanuye ko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, Ingabo z’u Burundi n’umutwe wa FDLR hamwe n’uwa Wazalendo bari kurimbura Abanyamulenge bakoresheje amayeri yo kubafungura amayira abahuza n’ibindi bice bahahiramo.

Bikubiye mu butumwa yatanze buri munyandiko, aho yagize ati: “Abaturage badafite aho bahuriye n’intambara bayibona gusa aruko batewe, ariko ikabagiraho ingaruka kubera gusa ari Abanyamulenge (Tutsi), kandi bivuye ku muteguro w’Ingabo z’iki gihugu n’icy’u Burundi. Iyi ni jenoside.”

Yakomeje ati: “Abanyamulenge bari mu Minembwe bafatiwe ambargo kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, kugeza n’uyu munsi.”

Yavuze ko kuva icyo gihe nta miti babona, ibyo kurya, umunyu, isukari amavuta n’ibindi.

Yageze aha abaza iki kibazo ati: “Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bobaho nta miti bagira ivura bigakunda?”

Asobanura ko ibi ari amayeri ya leta y’i Kinshasa n’iy’u Burundi mu bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro byafashe kugira ngo birimbure Abanyamulenge.

Avuga ko hari amasezerano amahanga yasinyiye i Genève ajyanye n’intambara ko abaturage bagomba kurindwa n’uwo ari we wese urwana. Bivuze ko buri ruhande rwose rurwana rugomba kurengera umusivili.

Byishimo yavuze kandi ko muri ayo masezerano ajyanye n’intambara, iyo urwana akomeretse, cyangwa agafatwa n’uruhande yarwanaga narwo, ahita aba umusivili, bityo agakingirwa.

Ni naho yasobanuye ko MRDP-Twirwaneho, yagiye ifatira ku rugamba abarwanyi ba Mai Mai(Wazalendo), abasirikare b’u Burundi na FARDC ikabarekura, mu gihe uru ruhande rwo rurwana ku ruhande rwa Leta nta n’umwe rurafata ngo rumurekure.

Ati: “Nta we turumva wafashwe n’uruhande rwa Leta warekuwe, cyangwa byibuze ngo bavuge ko ahari bamubitse ahantu, bahita bamwica, ariko abo Twirwaneho yafashe bose yagiye ibarekura. Ibyo birazwi hose.”

Byishimo yakomeje avuga ko Leta kuba yarafashe iki cyemezo cyo kwicisha abaturage inzara n’indwara, ngo kubera ko ari Abatutsi, ibyo ni bigize jenocide.

Gusa atangazwa n’ukuntu amahanga acyecetse, ndetse n’uburyo hari Abanyamulenge bari muri iyo Leta ariko bakabifata nk’ibisanzwe.

Yagize ati: “Ntangazwa n’amahanga acyecetse, kandi Leta y’i Kinshasa yarafatiye Abanyamulenge ambargo yo kubamaraho bakoresheje kubafungira inzira z’isoko. Ikindi kintangaza ni uburyo muri iyi Leta harimo Abanyamulenge bakiyikorera, ese bo kobaraja he? Bazagera kuki benewabo nibamara gushyira?”

Inzira ivugwa yafunzwe ni yo kwa Mulima, kuko ihuza Minembwe n’ i Baraka, Fizi ku i zone n’i Uvira ndetse no mu bindi bice.

Yafunzwe nyuma y’aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho ufashe Minembwe, iyo wafashe tariki ya 21/02/205. Kuva icyo gihe Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zahise zifunga ibice byose byahahiranaga na Minembwe n’inkengero zayo.

Tags: AbanyamulengeFardcFDLRGenocideIngabo zu BurundiMinembweWazalendo
Share29Tweet18Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

by Bahanda Bruce
October 23, 2025
0
AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru

AFC/M23 yagize icyo ivuga ku mirwano yongeye gukomera muri Kivu Yaruguru Mu gihe imirwano yongeye kuremera muri Kivu y'Amajyaruguru hagati y'Ingabo za Congo n'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo,...

Read moreDetails

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y’Amajyepfo

Imirwano yakajije umurego hagati ya FARDC na AFC/M23/MRDP muri Kivu y'Amajyepfo Amakuru aturuka muri Kivu y'Amajyepfo mu burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko imirwano yakomeye...

Read moreDetails

Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi

Icyo amakuru avuga ku basirikare 3 bakuru ba FARDC bamaze igihe gito batawe muri yombi Amakuru ubutasi bw'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo bwashyize hanze, agaragaza ko...

Read moreDetails

Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya

Akarere ka 33 ki ngabo za RDC kahawe umuyobozi mushya Brigadier General Amuli Civiri ni we wagizwe umuyobozi mushya wa karere ka 33 ki ngabo za Repubulika ya...

Read moreDetails

Amasasu yumvikaniye i Fizi havuzwe Umukomando yasize ahitanye

by Bahanda Bruce
October 22, 2025
0
RDC: Imitwe itutu yitwaje intwaro irashinjwa ubugizi bwa nabi ku basivili

Amasasu yumvikaniye i Fizi havuzwe Umukomando yasize ahitanye Imitwe ibiri ya Wazalendo yasubiranyemo mu bice byo muri teritware ya Fizi, mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, binarangira umukomando wo...

Read moreDetails
Next Post
Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?