• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Sunday, September 7, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 6, 2025
in Conflict & Security
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira
66
SHARES
1.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Uri Ruguru yasobanuye uburyo FARDC, FDLR n’Ingabo z’u Burundi ziri gukorera Abanyamulenge jenoside

You might also like

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo

Byishimo Patrick uherereye mu misozi y’i Mulenge yasobanuye ko Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, Ingabo z’u Burundi n’umutwe wa FDLR hamwe n’uwa Wazalendo bari kurimbura Abanyamulenge bakoresheje amayeri yo kubafungura amayira abahuza n’ibindi bice bahahiramo.

Bikubiye mu butumwa yatanze buri munyandiko, aho yagize ati: “Abaturage badafite aho bahuriye n’intambara bayibona gusa aruko batewe, ariko ikabagiraho ingaruka kubera gusa ari Abanyamulenge (Tutsi), kandi bivuye ku muteguro w’Ingabo z’iki gihugu n’icy’u Burundi. Iyi ni jenoside.”

Yakomeje ati: “Abanyamulenge bari mu Minembwe bafatiwe ambargo kuva mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, kugeza n’uyu munsi.”

Yavuze ko kuva icyo gihe nta miti babona, ibyo kurya, umunyu, isukari amavuta n’ibindi.

Yageze aha abaza iki kibazo ati: “Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bobaho nta miti bagira ivura bigakunda?”

Asobanura ko ibi ari amayeri ya leta y’i Kinshasa n’iy’u Burundi mu bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro byafashe kugira ngo birimbure Abanyamulenge.

Avuga ko hari amasezerano amahanga yasinyiye i Genève ajyanye n’intambara ko abaturage bagomba kurindwa n’uwo ari we wese urwana. Bivuze ko buri ruhande rwose rurwana rugomba kurengera umusivili.

Byishimo yavuze kandi ko muri ayo masezerano ajyanye n’intambara, iyo urwana akomeretse, cyangwa agafatwa n’uruhande yarwanaga narwo, ahita aba umusivili, bityo agakingirwa.

Ni naho yasobanuye ko MRDP-Twirwaneho, yagiye ifatira ku rugamba abarwanyi ba Mai Mai(Wazalendo), abasirikare b’u Burundi na FARDC ikabarekura, mu gihe uru ruhande rwo rurwana ku ruhande rwa Leta nta n’umwe rurafata ngo rumurekure.

Ati: “Nta we turumva wafashwe n’uruhande rwa Leta warekuwe, cyangwa byibuze ngo bavuge ko ahari bamubitse ahantu, bahita bamwica, ariko abo Twirwaneho yafashe bose yagiye ibarekura. Ibyo birazwi hose.”

Byishimo yakomeje avuga ko Leta kuba yarafashe iki cyemezo cyo kwicisha abaturage inzara n’indwara, ngo kubera ko ari Abatutsi, ibyo ni bigize jenocide.

Gusa atangazwa n’ukuntu amahanga acyecetse, ndetse n’uburyo hari Abanyamulenge bari muri iyo Leta ariko bakabifata nk’ibisanzwe.

Yagize ati: “Ntangazwa n’amahanga acyecetse, kandi Leta y’i Kinshasa yarafatiye Abanyamulenge ambargo yo kubamaraho bakoresheje kubafungira inzira z’isoko. Ikindi kintangaza ni uburyo muri iyi Leta harimo Abanyamulenge bakiyikorera, ese bo kobaraja he? Bazagera kuki benewabo nibamara gushyira?”

Inzira ivugwa yafunzwe ni yo kwa Mulima, kuko ihuza Minembwe n’ i Baraka, Fizi ku i zone n’i Uvira ndetse no mu bindi bice.

Yafunzwe nyuma y’aho umutwe wa MRDP-Twirwaneho ufashe Minembwe, iyo wafashe tariki ya 21/02/205. Kuva icyo gihe Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta zahise zifunga ibice byose byahahiranaga na Minembwe n’inkengero zayo.

Tags: AbanyamulengeFardcFDLRGenocideIngabo zu BurundiMinembweWazalendo
Share26Tweet17Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

by Bahanda Bruce
September 7, 2025
0
Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda

Ibyo wa menya kuri Bibogo umwe mu ntwari zarwanye intambara zikomeye mu Mibunda Bibogo Simiyoni n'umwe mu bagabo b'intwari babayeho mu Banyamulenge, kandi banarwanye n'intambara ziremereye i Mulenge...

Read moreDetails

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge. Byishimo Patrick, who is in the hills of Mulenge, explained that the Congolese...

Read moreDetails

Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo

Yakutumba wihaye ipeti rya Gen yahaye Gen Gasita Gasopo Uwiyita General Hamuri Yakutumba akaba anakuriye Wazalendo muri Uvira muri Kivu y'Amajyepfo, yavuze ko muri iki gice batagishakamo Brigadier...

Read moreDetails

Mu majwi i Uvira humvikanye ibiturika birimo n’iby’imbunda nini, hasobunurwa n’impamvu yabyo

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Mu majwi i Uvira humvikanye ibiturika birimo n'iby'imbunda nini, hasobunurwa n'impamvu yabyo Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06/09/2025, i Uvira mu mujyi...

Read moreDetails

Haravugwa amakuru ababaje y’igikorwa kibi Wazalendo bakoze mu ijoro i Uvira, ndetse n’ibyo Leta iri kuhohereza

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Haravugwa amakuru ababaje y'igikorwa kibi Wazalendo bakoze mu ijoro i Uvira, ndetse n'ibyo Leta iri kuhohereza I Uvira muri Kivu y'Amajyepfo, amakuru aturuka yo mabi ni uko Wazalendo...

Read moreDetails
Next Post
Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Byishimo Patrick explained how FARDC, FDLR, and Burundian soldiers are committing genocide against the Banyamulenge

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?