• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Abigaragambya bahaye Brig.Gen. Gasita isaha ntarengwa zo kuba yavuye muri Uvira

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 8, 2025
in Conflict & Security
0
Brig.Gen.Gasita woherejwe i Uvira ari hagati y’urupfu n’umupfumu
79
SHARES
2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Abigaragambya bahaye Brig.Gen. Gasita isaha ntarengwa zo kuba yavuye muri Uvira

Mu gihe igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo muri Uvira cyari cyatanze itegeko ryo kurasa abigaragambya abaribo bose cyaje kwisubiraho kirabareka, kuri ubu bari kwigaragambiriza iruhande rwa Meri.

Mu mwanya muto ushize wo muri iki gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 08/09/2025, ni bwo abari mu myigaragambyo bakandagije ibirenge byabo kuri Meri.

Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko aka kanya bari mu mbuga y’ibiro bya Meri aho bari guteza akavuyo kenshi bitwaje n’ibyapa byanditseho amagambo agira ati: “Gasita usubire iyo wavuye ntitugushaka muri Uvira.”

Hari ahandi ubona ibyo byapa handitse ubutumwa bugira buti: “Gasita ntugeze isaha ya saa kumi nebyiri z’umugoroba utarava muri Uvira. Uri Corona ntitugushaka iwacu.”

Abasirikare bari bahawe itegeko ryo kurasa buri wese uri mu myigaragambyo, ariko amakuru ava muri ibyo bice avuga ko batabarashye kubera ko abayirimo batitwaje intwaro, ahubwo bitwaje ibyapa n’inkoni n’impampuro zanditseho amagambo yo gutuka Gasita.

Ariko nk’uko aya makuru akomeza avuga n’uko abayirimo ari Wazalendo n’urubyiruko rutozwa na yo.

Kimwecyo abayirimo bavuze ko bayikora mu mahoro kandi ko ntabyo bangiriza, usibye gutanga ubutumwa bwibyo bayikoreye.

Mu kuyikora bayihereye i Kavimvira bakomereza kuri Monument mbere y’uko bagera kuri Meri. Aka kanya n’iho bari gutangira ubutumwa aho bari kuzamura ibyapa n’inkoni n’impampuro bitwaje mu maboko.

Urebye ku mashusho ubona imbuga yo kuri Meri bayikubise buzuye, ubariranyije abantu bayirimo n’i bihumbi imirongo.

Ku rundi ruhande, abadashigikiye iyi myigaragambyo na bo bikingiranye mu mazu yabo. Nta kindi gikorwa kiri gukorwa muri uyu mujyi usibye akavuyo k’iyi myigaragambyo.

Tubibutsa ko yahereye ku wa kabiri wa kiriya cyumweru gishize, nyuma y’aho Brigadier General Olivier Gasita awugezemo ku manywa yo ku wa mbere wakiriya cyumweru nyine.

Tags: GasitaImyigaragambyoUvira

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?