FARDC n’abambari bayo bakomeje bya bitero bigamije kurimbura Abanyamulenge
Ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zongeye kugaba ibitero mu mihana ya Minembwe mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, muri wa mugambi wazo wo ku maraho Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.
Ibi bitero by’i huriro ry’ingabo za RDC, zigizwe na FARDC, FDNB, FDLR na Wazalendo, zabikoze mu gitondo cya kare cyo kuri uyu wa kane tariki ya 11/09/2025. Bikavugwa ko AFC/M23/MRDP-Twirwaneho yabisubije inyuma.
Ni ibitero amakuru akomeza avuga ko byagabwe ahitwa kwa Sekaganda, aha akaba ari mu Gahwela, no ku Kivumu. Utu duce twombi duherereye mu ntera ngufi cyane uvuye muri centre ya Minembwe.
Amasoko yacu dukesha iyi nkuru agaragaza ko Imana yarwanye ku Banyamulenge bagabweho biriya bitero, ni mu gihe uwabateye yasubijwe inyuma n’umutwe wa AFC/M23/MRDP ugenzura ibyo bice.
Aya masoko agira ati: “FARDC, FDLR, Ingabo z’u Burundi na Wazalendo, zagabye ibitero ku Kivumu na Gahwela/Sekaganda, ariko ntacyo zatwaye, ahubwo zasubijwe inyuma na Twirwaneho ifatanyije na M23.”
Hejuru y’ibyo aya masoko anahamya ko umutekano wa hise wongera kugaruka kuburyo n’ibikorwa byakomeje uko byari bisanzwe bikorwa.
FARDC n’abambari bayo bongeye kugaba ibi bitero ku Banyamulenge mu gihe no ku munsi w’ejo hashize yateye mu bice bya Mikenke muri secteur ya Itombwe teritware ya Mwenga. Ni ibitero nabyo byarangiye bisubijwe inyuma n’uy’u mutwe wa AFC/M23/MRDP-Twirwaneho.
Imyaka icyenda igiye kurangira aba Banyamulenge bagabwaho ibitero by’iri huriro ry’Ingabo za RDC, kuko batangiye ku bigabwaho mu mpera z’umwaka wa 2017.
Icyobikoze ibyo ntibibuza ko uyu mutwe urwana ku Banyamulenge wambura iri huriro ibirindiro byaryo rikoresha mu kugaba ibitero, hafi igice kinini cy’u Burasirazuba bw’iki gihugu kimaze kuja mubiganza byawo. Bikaba biri muri bimwe bituma izo kwa Tshisekedi zigenda zirushaho gucyogora.