Hagaragajwe ubugome ndengakamere bukorwa na FARDC
Hagaragajwe amashusho yerekana ubugome bukabije bukorwa n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, mu bikorwa bihabanye n’uburenganzira bwa muntu.
Muri ayo mashusho agaragaza bamwe mu basirikare b’iki gihugu cya RDC baboshye nabi abo bashinja gukorana n’umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bw’i ki gihugu, banabambuye imyenda, bikavugwa ko byabereye i Kisangani mu ntara ya Tshopo.
Ni amashusho yashyizwe hanze n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, aho binagaragaza ko na we yayakuye kuri konti y’uwitwa Shamba Claude uri mu bakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Agaragaza bamwe muri abo bantu baryamishijwe hasi baboheye amaboko inyuma, kandi n’abasirikare ba FARDC bari iruhande rwabo bari kubacyunaguza.
Ubutumwa bwaherekezaga aya mashusho bwagiraga buti: “Ntuzigera ubona Human Right Watch, Reuters na BBC bamagana ibi byaha by’intambara bya FARDC. Murabona ibi ari imikono iri muri Kisangani?”
Igitangaje muri ariya mashusho abari baboshwe bari bambitswe ubusa, aho wabonaga bambaye imyenda yohasi gusa, mu gihe mu gituza bari gutyo. Ikindi nuko baviringitishwaga mubyondo birimo amazi y’ibiziba ashobora kuzabagiraho ingaruka mbi.
Aya mashusho yashyizwe hanze mu gihe HRW iheruka gushinja AFC/M23 kubangamira uburenganzira bwa muntu.
Ndetse yanavuze ko hari ubwicanyi uyu mutwe wakoreye abaturage batuye muri cheferi ya Bwito muri teritware ya Rutshuru mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Kandi ko wa bukoze ufatanyije n’ingabo z’u Rwanda.
Nyamara ibi uyu mutwe wabyise ibihimbano, unavuga ko ziriya raporo z’uyu muryango zikorwa hagamijwe gusa guharabika uyu mutwe urwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa wa AFC/M23.
Abakurikiranira hafi ibibera mu Burasirazuba bwa RDC, banenga cyane imiryango nk’iyi mpuzamahanga ikunze gutera umugongo ubwicanyi bwakunze gukorerwa Abanye-Congo bavuga ururimi rw’ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi, bukorwa n’igisirikare cya RDC gifatikanyije n’icy’u Burundi ndetse n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa Wazalendo na FDLR igizwe n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
