Kivu y’Epfo: Abarimu ba mashuri bahatiwe guhagarika kwigisha bagafata imbunda
Abarwanyi bibumbiye mu cyiswe Wazalendo bakorana n’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa AFC/M23/MRDP, bategetse abarimu bigisha ku mashuri ari mu bice byo mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo bigenzurwa n’abo barwanyi, guhagarika ibikorwa byo kwigisha bagafata intwaro bakarwanya uriya mutwe wa AFC/M23/M23 urwanya ubutegetsi bwabo.
Kuva ku wa kabiri tariki ya 09/09/2025, ni bwo Wazalendo bahagaritse ibikorwa bya mashuri muri teritware ya Kabare na Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru akavuga ko hahagaritswe amashuri menshi, aho bikavugwa ko barimo binjira mu mashuri bagategeka abanyeshuri gusubira mu mago, abarimu na bo baburirwa gufata imbunda bakarwana, ngo kugira bategure amashuri y’ejo hazaza.
Aba barimu bahatiwe ku mbaraga gufata intwaro bakarwanya AFC/M23/MRDP-Twirwaneho, nk’uko aya makuru akomeza abivuga.
Mu majwi yafashwe anaja hanze, humvikanye umwe muri Wazalendo agira ati: “Ndabivuze, kandi sindi mu mishyikirano, umunyeshuri buri wese iwabo, ushaka urupfu asubire mu ishuri. Abarimu bafate imbunda turwanye abateye igihugu cyacu. Kwiga turabyanze.”
Yanavuze kandi ko baziga amahoro n’agaruka, ariko ko ubu igihe kitaragera ngo kuko batarahashya uwo bita umwanzi.
Iki gikorwa cyamaganiwe kure n’uhaharariye sosiyete sivili ku rwego rw’igihugu, Jean Chrysostome Kijana, yavuze ko “kwiga ari uburenganzira bwa buri mwana wese w’Umunye-Kongo.”
Yakomeje avuga ko kandi”hakwiye gufatwa ibihano bikakaye kuri bariya avuga ko batubahiriza uburenganzira bwa muntu.”
Byamaganwe kandi cyane n’ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP, aho ryavuze ko ibi ari “ugucecekesha n’ubufatanyacyaha bw’abanyagihugu n’umuryango mpuzamahanga, harimo n’imiryango itabara imbabare, imbere y’icyo yise iterabwoba riterwa inkunga n’ubutegetsi bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ivuga ko ibimenyetso byakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga, harimo na videwo zerekana abigize ingabo z’u butegetsi bw’iterabwoba bwa RDC, cyane cyane imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo, ikangisha abarimu n’abanyeshuri kubica mu gihe badakora ibyo babasaba.
Uyu mutwe wa AFC/M23/MRDP usaba ko abakora ibyo bakwiye gufatirwa ibihano bikomeye.