• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Thursday, September 11, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Intumwa zivuye i Kinshasa zamaze kwakirwa i Uvira, inkuru irambuye

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 11, 2025
in Conflict & Security
0
Intumwa zivuye i Kinshasa zamaze kwakirwa i Uvira, inkuru irambuye
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Intumwa zivuye i Kinshasa zamaze kwakirwa i Uvira, inkuru irambuye

You might also like

Kivu y’Epfo: Abarimu ba mashuri bahatiwe guhagarika kwigisha bagafata imbunda

RDC:Hagaragajwe ubugome ndengakamere bukorwa na FARDC

FARDC n’abambari bayo bakomeje bya bitero bigamije kurimbura Abanyamulenge

Intumwa za guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo zivuye i Kinshasa zakiriwe mu mujyi wa Uvira uherereye ku kiyaga cya Tanganyika, mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho zigiye ku kibazo cya Brigadier General Olivier Gasita woherejwe muri icyo gice Wazalendo baramwanga.

Mu masaha make ashize yo kuri uyu mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 11/09/2025, ni bwo izi ntumwa zageze i Uvira.

Ni intumwa amakuru avuga ko ziyobowe na minisitiri w’intebe wungirije, akaba na minisitiri w’ubutegetsi, Jacquemain Shabani, aho aherekejwe na minisitiri w’inganda, Aime Boji Sangara.

Aherekejwe kandi na minisitiri w’ingabo wungirije, Eliezer Ntib na minisitiri w’ubutwererane mu karere, bwana Floribert Anzuluni, ndetse n’abandi barimo n’abadepite.

I Uvira izi ntumwa zakiriwe na guverineri w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo ifite icyicaro muri uyu mujyi, Jean Perusi, hamwe n’abandi bayobozi batandukanye .

Mu bandi baje kwakira ziriya ntumwa barimo n’intumwa zoherejwe na Wazalendo.

Uyu muhango wo kubakira wabereye ku biro bya Meri(merie) biherereye mu mujyirwagati w’uyu mujyi.

Izi ntumwa zigeze i Uvira nyuma y’aho Wazalendo bahagenzura banze kwakira Brigadier General Olivier Gasita wari wahoherejwe na perezida Felix Tshisekedi kuyobora ibikorwa bya gisirikare ku rwego rw’i ntara.

Tariki ya 01/09/2025, ni bwo uyu musirikare yageze muri icyo gice, bahita bamwakiriza imyigaragambyo, baramwamagana. Basobanuye ko bamushinja ubugambanyi no gutanga umujyi wa Bukavu mu maboko ya AFC/M23, no kwica Wazalendo i Kindu mu ntara ya Maniema.

Ariko igisirikare cya RDC cyatangaje ko kimushigukiye, kandi ko kitibeshye mu kuhamutuma.

Hari amakuru avuga ko Gasita yamaze guhunga uyu mujyi, ariko nanone andi makuru yo ku ruhande agahamya ko akiwurimo.

Hagataho, izi ntumwa zije kumvisha abaturage na Wazalendo kumwakira no kubaha icyemezo cya Leta cyo kuhamutuma.

Turakomeza gukurikirana aya makuru.

Tags: DelegationGasitaKinshasaUviraWazalendo
Share24Tweet15Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

Kivu y’Epfo: Abarimu ba mashuri bahatiwe guhagarika kwigisha bagafata imbunda

by Bahanda Bruce
September 11, 2025
0
Auto Draft

Kivu y'Epfo: Abarimu ba mashuri bahatiwe guhagarika kwigisha bagafata imbunda Abarwanyi bibumbiye mu cyiswe Wazalendo bakorana n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa AFC/M23/MRDP, bategetse...

Read moreDetails

RDC:Hagaragajwe ubugome ndengakamere bukorwa na FARDC

by Bahanda Bruce
September 11, 2025
0
RDC:Hagaragajwe ubugome ndengakamere bukorwa na FARDC

Hagaragajwe ubugome ndengakamere bukorwa na FARDC Hagaragajwe amashusho yerekana ubugome bukabije bukorwa n'igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, mu bikorwa bihabanye n'uburenganzira bwa muntu. Muri ayo...

Read moreDetails

FARDC n’abambari bayo bakomeje bya bitero bigamije kurimbura Abanyamulenge

by Bahanda Bruce
September 11, 2025
0
FARDC n’abambari bayo bakomeje bya bitero bigamije kurimbura Abanyamulenge

FARDC n'abambari bayo bakomeje bya bitero bigamije kurimbura Abanyamulenge Ihuriro ry'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo zongeye kugaba ibitero mu mihana ya Minembwe mu ntara ya Kivu...

Read moreDetails

Mikenke: Uwari wavuzwe ko yapfuye yagarutse iwe ari muzima

by Bahanda Bruce
September 10, 2025
0
Mikenke: Uwari wavuzwe ko yapfuye yagarutse iwe ari muzima

Mikenke: Uwari wavuzwe ko yapfuye yagarutse iwe ari muzima Makyambe Mishembe Laurent uwo byavugwaga ko yapfuye nyuma y'uko ashimuswe n'Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo muri iki...

Read moreDetails

Mu Mikenke FARDC, FDNB na FDLR bahahuriye n’uruva gusenya

by Bahanda Bruce
September 10, 2025
0
FARDC irashinjwa gushimuta umuturage mu Mikenke

Mu Mikenke FARDC, FDNB na FDLR bahahuriye n'uruva gusenya Ihuriro ry'ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo, zahuriye n'akaga mu gitero zagabye ku Banyamulenge no ku birindiro...

Read moreDetails

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?