Icyo amakuru avuga ku butabazi Abanyamulenge bongeye kubona uyu munsi
Amakuru aturuka mu misozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo, mu gice gituwe n’Abanyamulenge, avuga ko kuri uyu wa gatanu bakiriye abasirikare benshi bavuka i Masisi bo mu mutwe wa M23, aho baje kubatabara nyuma y’ibitero bagize igihe bagabwaho n’ihuriro ry’Ingabo za RDC.
Ni amakuru akubiye mu butumwa twakiriye kuri Minembwe Capital News kuri uyu wa gatanu tariki ya 12/09/2025.
Ubwo butumwa bugira buti: “Biranejeje, twakiriye abana bacu bavuka i Masisi gusa Bashitse hano mu Mikenke iwacu. Ni abo M23 yatwohereje ngo badutabare.”
Bukomeza buti: “Hari abo twakiriye hano mu Mikenke, ariko hari n’abandi bakiriwe mu tundi duce dutandukanye, turimo mu Rugezi, Minembwe n’ahandi.”
Hanafashwe n’amashusho agaragaza bamwe muri abo basirikare bavuka i Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bazengurutse imeza, benda kuja kuzimanwa n’abari mu Mikenke, akaba ari na yo mashusho twahawe gusa.
Aya makuru akomeza avuga ko abageze muri ibyo bice ni benshi, n’ubwo umubare wabo bose utaramenyekana. Ubundi kandi bafite n’ibikoresho byinshi birimo imbunda n’amasasu menshi, nk’uko amakuru akomeza abivuga, ati: “Abatabazi batugezeho benshi, kandi baje bikoreye ibikoresho byinshi birimo imbunda n’amasasu.”
Mu cyumweru gishize ni bwo kandi muri ibi bice bakiriye abandi batabazi baje bava i Bukavu kandi n’abo baza ari benshi, byanavuzwe ko barimo Colonel Ndabagaza n’abandi.
Mu misozi miremire y’i Mulenge bakomeje kubona ubutabazi mu gihe bari bamaze igihe bagabwaho ibitero by’ihuriro ry’Ingabo za RDC, ririmo FARDC, FDLR, ingabo z’u Burundi na Wazalendo.
Binazwi ko batangiye kubigabwaho mu mwaka wa 2017, aho kugeza n’ubu bakibigabwaho.
Ibyegeranyo bitandukanye by’amashirahamwe arimo n’ay’imiryango mpuzamahanga, bigaragaza ko iri huriro ry’Ingabo za RDC zibikora zigamije kurimbura Abanyamulenge n’igisa nabo.
Ni mu gihe bibasenyera, bikabica ubundi kandi binanyaga n’amatungo yabo inka, ihene n’intama n’ibindi.
Kuba rero barimo gutabarwa icyizere ni cyose cyo kongera kubaho.
