HRW yavuze ku bibazo Abanyamulenge baherereye muri Kivu y’Epfo bari gucamo, igira n’icyo isaba Leta ya RDC
Ishami rya Human Rights Watch ry’umuryango w’Abibumbye, riharanira uburenganzira bwa muntu ku isi, ryasabye Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo ku rengera abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge baherereye muri Kivu y’Epfo.
Bikubiye mu itangazo Human Right Watch yashyize hanze, igaragaza ko Abanyamulenge bari i Uvira bari kubabazwa cyane, bityo isaba RDC kubarengera.
HRW ivuga ko aba Banyamulenge bari guhurira n’akaga mu ntara ya Kivu yepfo, ahanini ngo muri Uvira.
Igaragaza ko ibyo byarushijeho kuba bibi cyane kuva ku itariki ya 02 kugeza ku ya 09 z’uku kwezi turimo kwa cyenda.
Inasobanura ko byavuye kuri Brigadier General Olivier Gasita woherejwe na Leta muri icyo gice kuyobora ibikorwa bya gisirikare, ariko Wazalendo bakavuga ko batamushaka.
Ivuga ko bamushinja gucudika n’umutwe wa M23 uwo barwanya bafatanyije n’igisirikare cya RDC, FARDC.
Kuri ubu bivugwa ko uyu musirikare yavuye i Uvira, n’ubwo hari andi makuru avuga ko ari ho akiri.
HRW ivuga ko muri icyo gihe cya kavuyo muri Uvira Abanyamulenge ni bo bakigiriyemo ibibazo kurusha iby’abandi.
Muri iryo tangazo wagize uti: “Wazalendo bateye mu mago y’Abanyamulenge, barabasahura bababuriza uburyo, ndetse kandi barabica. Babashinja gukora na M23.”
Ku bwa Clementine de Montjoye, ari na we mushakashatsi mukuru wa Human Rights Watch ku mugabane wa Afrika, yavuze ko ibibazo Abanyamulenge bahuriye nabyo i Uvira byerekana ukunanirwa kw’Ingabo za RDC.
Kandi asobanura ko umuryane hagati ya FARDC na Wazalendo, na wo Abanyamulenge bawuhiriramo n’akaga, bityo byose bikerekana ukananirwa kwa FARDC.
Ku bwe kandi avuga ko ibihugu byose bihuriye mu ntambara ibera mu Burasirazuba bwa Congo, bikwiye kubona ibibi bituruka kuri buri ruhande, hakaba kubikumira ku neza y’abenegihugu.
Human Rights Watch igasoza ivuga ko Leta y’iki gihugu ikwiye kumvisha ingabo zayo ko ari zo ubwa mbere zigomba kwita ku baturage no kubafasha kugera ku mutekano, no gukumira ibibi byose bishobora kubageraho.