Hamenyekanye icyatumye ikibuga cy’indege cya Bujumbura kimara amasaha arenga 10 kidakora
Ikibuga cy’indege cya Bujumbura mu Burundi, cyamaze ijoro ryose kidakora nta ndege zikigwaho cyangwa ngo zihaguruke kubera ibibazo bya tekinike.
Ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere tariki ya 15/09/2025, ni bwo ikibuga cy’indege cya Bujumbura kitigeze kigira indege ikigwaho cyangwa ngo igihagurukeho, bivuye kuri tekinike nke u Burundi bufite.
Amakuru ava muri iki gihugu avuga ko byari byatewe n’uko hari indege ya Airbus A330-300 ya sosiyete y’Ababiligi ya Brussel Airlines, yahagiriye ikibazo kijanye n’ikorana buhanga.
Ibinyamakuru byo mu Burundi byatangaje ko ikibazo iyi ndege yagize yamenye amavuta yayo, bituma itabasha kuva aho iparitse.
Ibi ni nabyo byarumye izindi ndege zagombaga guhaguruka kuri iki kibuga cyangwa izikigwaho zibihagarika amasaha y’ijoro ryose.
Umuyobozi mukuru w’iki kibuga cy’indege cya Bujumbura, ari we Joel Nkurabagaya, yasobanuye ko hari indege yafunze inzira, ihagarika izindi ngendo zindege zose.
Aya makuru akomeza avuga ko abari kujyanwa n’iyi ndege, barimo aberekezaga muri Uganda, n’i Bruxelles mu Bubiligi. Bashakiwe amacyumbi yo kuraramo , mu gihe bari bategereje ko urugendo rwabo rusubukurwa.
Ku wa mbere ahagana mu masaha y’igitondo cy’uwo munsi, imirimo y’iki kibuga cy’indege, yasubukuwe nyuma y’aho iriya ndege ikuwe aho yari yagiriye icyo kibazo.
Nyamara ibi ngo byagaragaje ubushobozi buke bw’iki kibuga cy’indege cyitiriwe Melchior Ndadaye, kubera ko ikibazo cyari cyabaye ku ndege imwe cyari gito, ariko ingaruka zacyo zigera no kuzindi zose, ndetse n’ibikorwa by’iki kibuga cy’indege.