RDF yavuze uburyo byagenze kugira indege yabo nto ikore impanuka
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF, bwatangaje ko drone nto y’igisirikare cyabo yakoze impanuka nyuma yaho itaye inzira ubwo yakoreshwaga imyitozo bituma ikora impanuka mu karere ka Rutsiro.
Amakuru agaragaza ko iyi mpanuka yabaye aherejo tariki ya 16/09/2025, ku isaha ya saa saba n’iminota mirongo ine zamanywa.
Bivugwa ko yakomerekeje abanyeshuri batatu bari bavuye ku ishuri bataha mu rugo. Hanyuma babiri murabo barimo kuvurirwa ku kigo nderabuzima cya Kivumu na ho undi umwe ari kuvurirwa ku bitero bya Murunda.
Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, RDF, zihanganishije imiryango y’aba bana bakomeretse ndetse buvuga kandi ko bubabajwe n’iyi mpanuka yabaye.
Bwanatangaje kandi ko burimo gufatanya n’inzego z’ubuyobozi bwibanze hamwe n’abaganga kugira ngo abana bagize ikibazo bahabwe ubuvuzi bukwiye . Iki gisirikare kandi kiratanga ubufasha bukenewe haba ku bana no mu miryango yabo.