Mpuruyaha ya makuru avuga ku basirikare ba FARDC banzwe na Wazalendo i Fizi
Amakuru ava mu bice bigenzurwa n’ihuriro ry’Ingaboo za Congo byo muri teritware ya Fizi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, avuga ko Wazalendo banze ko muri ibyo bice hakorera abasirikare ba Leta y’i Kinshasa, bahaje baturutse i Kalemi, babashinja guhunga umutwe wa MRDP-Twirwaneho mbere y’uko berekeza i Kalemi mu ntara ya Tanganyika.
Aya makuru agaragaza ko icyo gikorwa cyo kwanga abasirikare ba FARDC muri Fizi, abahageze bavuye i Kalemi, cyabaye ku munsi w’ejo tariki ya 16/09/2025.
Bivugwa ko aba basirikare mu kugera muri ibi bice by’i Fizi baturutse i Kalemi mu ntara ya Tanganyika, bakoresheje bato yitwa Zongwe; bageze rero ahitwa kwa Mboko muri grupema ya Babungwe Nord, secteur ya Tanganyika, bakirwa na Wazalendo banakorana ikiganiro.
Bikomeza bivugwa ko muri icyo kiganiro ni bwo aba basirikare babasobanuriye ko bagarutse mu bice bahozemo mbere y’uko berekeza i Kalemi bahunga imirwano yabahuzaga na Twirwaneho mu bice bya Rugezi no mu Cyohagati muri teritware ya Fizi na Mwenga.
Nyuma ni bwo Wazalendo bahise bategeka aba basirikare guhita basubira iyo baje baturuka vuba na bwangu, maze na bo berekeza iya Manga muri grupema ya Ubwari kugira bafate bato ibasubizayo.
Ubwo bafataga bato ibanyuza mu kiyaga cya Tanganyika mbere yuko bongera kwisanga i Kalemi, ihita ikora impanuka rugikubita.
Aho gukomeza urugendo, amakuru amwe avuga bakambitse muri aka gace ka Manga, ariko andi nanone akavuga ko babonye indi bato ibatwara, ndetse ko kuri ubu bamaze kugera i Kalemi aho berekezaga.
Hagataho, muri iyo mpanuka yabaye aya makuru agaragaza ko nta wahagiriye ikibazo, usibye bato yangiritse moteur yayo gusa.