Ibya drone y’Ingabo za RDC yakoreye impanuka muri Kivu y’Epfo
Indege nto itagira abapilote ya drone y’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, yakoreye impanuka mu bice biherereye mu Kibaya cya Rusizi muri teritware ya Uvira mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa kabiri tariki ya 16/09/2025, ni bwo iriya ndege nto ya drone yagiriye i mpanuka mu Kibaya cya Rusizi.
Amakuru ava muri ibyo bice agaragaza neza ko ya yikoreye ahitwa Sange, ahagana isaha ya saa moya z’umugoroba wajoro.
Amashusho yashyizwe hanze ya yo yerekana iri hasi ku butaka, izengurutswe n’abantu, ariko ikagaragaza itangiritse bya cyane.
Umuturage wageze aho byabereye yagize ati: “Aka ka dege gato ka drone k’ingabo za FARDC kahanukiye hano muri Sange. Gasa naho kari kataye umurongo w’iyo kerekezaga, kuko twagiye kubona kitura hasi gusa. Ka hanutse”
Yakomeje ati: “Urebye neza ibaba rimwe n’iryo risa n’iryahengamye. Ariko kagaragara katangiritse cyane.”
Igisirikare cya RDC giherereye muri ibyo bice, nta byo kiravuga kuri iyi ndege yacyo yakoze impanuka. Ariko nk’uko bisanzwe indege zacyo nk’izi ndetse n’izindi zikora impanuka muri ubwo buryo ntikigire icyo gitangaza.
Mu kwezi kwa gatanu kuja gushyira mu kwa gatandatu uyu mwaka, na bwo indi drone yacyo yakoze impanuka iyi korera mu duce two muri teritware ya Walungu.
Si aho honyine kuko zagiye zibera n’ahandi nka Walikale no mu bindi bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bw’iki gihugu.