I Uvira uwiyitaga General wo muri Wazalendo yaraye yishwe arashwe
Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko Kamisore wo muri Wazalendo uwari warihaye ipeti rya General yarashwe na begenzi be arapfa, nyuma y’aho hari habaye ukutumvikana hagati yabo.
Ku masaha y’umugoroba w’ahar’ejo tariki ya 17/09/2025, ni bwo Gen Kamisore yishwe arashwe n’ibyegera bye nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.
Uyu wiyitaga General wo muri Wazalendo, amakuru agaragaza ko yarasiwe ahitwa Itara rya kabiri haherereye i Luvungi mu Kibaya cya Rusizi.
Aya makuru akomeza asobanura ko urwo rupfu rwabaye nyuma y’aho hari habaye ukutumvikana hagati ya General Kamisore n’umunyamabanga we, bikaza kurangira havutse uruhande rushigikiye Gen Kamisore n’urushigikiye umunyamabanga we, maze haba kurasana, bityo biviramo urupfu rwa Kamisore.
Aya makuru anagaragaza ko nyuma y’urupfu rwa General Kamisore, impande zari zishyamiranye zahise ziyunga, ubundi ibintu byongera gusubira muburyo nka mbere.
Nta wundi wabigiriyemo ikibazo usibye Kamisore byahitanye. Bikavugwa ko bapfaga amafaranga ayo Leta y’i Kinshasa iheruka kugenera Wazalendo bo muri iki gice cya Uvira.
Ibyo bibaye mu gihe aha i Uvira Wazalendo baheruka kuhakorera imyigaragambyo mu cyumweru gishize,inasiga abasivili barenga batanu bayiguyemo, abandi imirongo bayikomerekeyemo. Yari imyigaragambyo yo kwamagana Brigadier General Olivier Gasita wahoherejwe na perezida Felix Tshisekedi kuyobora ibikorwa bya gisirikare.
Bamushinja ubugambanyi, ndetse no kwica Wazalendo i Kindu mu ntara ya Maniema. Kuri ubu amakuru avugwa n’abaturage bo muri ibyo bice, bahamya ko uyu musirikare atakiri i Uvira, ahubwo ko ari i Kinshasa.
Usibye ko ntacyo ubuyobozi bw’Ingabo z’iki gihugu zirabitangazaho.
Gusa, iki gisirikare cya FARDC cyakomeje kugaragaza ko kimushigikiye, kuko cyagiye gitangaza ko kugira ngo kimutume i Uvira kitibeshye. Hari naho cyasonuye ko uyu musirikare ufite ipeti rya General kimuzi neza ko ari umuntu ukunda igihugu.