• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Wednesday, October 15, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

I Uvira uwiyitaga General wo muri Wazalendo yaraye yishwe arashwe

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 18, 2025
in Conflict & Security
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira
89
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

I Uvira uwiyitaga General wo muri Wazalendo yaraye yishwe arashwe

You might also like

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi

Col.Ntagawa wari wahamagajwe igitaraganya yagarutse mu birindiro bye

Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y’Amajyepfo, avuga ko Kamisore wo muri Wazalendo uwari warihaye ipeti rya General yarashwe na begenzi be arapfa, nyuma y’aho hari habaye ukutumvikana hagati yabo.

Ku masaha y’umugoroba w’ahar’ejo tariki ya 17/09/2025, ni bwo Gen Kamisore yishwe arashwe n’ibyegera bye nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga.

Uyu wiyitaga General wo muri Wazalendo, amakuru agaragaza ko yarasiwe ahitwa Itara rya kabiri haherereye i Luvungi mu Kibaya cya Rusizi.

Aya makuru akomeza asobanura ko urwo rupfu rwabaye nyuma y’aho hari habaye ukutumvikana hagati ya General Kamisore n’umunyamabanga we, bikaza kurangira havutse uruhande rushigikiye Gen Kamisore n’urushigikiye umunyamabanga we, maze haba kurasana, bityo biviramo urupfu rwa Kamisore.

Aya makuru anagaragaza ko nyuma y’urupfu rwa General Kamisore, impande zari zishyamiranye zahise ziyunga, ubundi ibintu byongera gusubira muburyo nka mbere.

Nta wundi wabigiriyemo ikibazo usibye Kamisore byahitanye. Bikavugwa ko bapfaga amafaranga ayo Leta y’i Kinshasa iheruka kugenera Wazalendo bo muri iki gice cya Uvira.

Ibyo bibaye mu gihe aha i Uvira Wazalendo baheruka kuhakorera imyigaragambyo mu cyumweru gishize,inasiga abasivili barenga batanu bayiguyemo, abandi imirongo bayikomerekeyemo. Yari imyigaragambyo yo kwamagana Brigadier General Olivier Gasita wahoherejwe na perezida Felix Tshisekedi kuyobora ibikorwa bya gisirikare.

Bamushinja ubugambanyi, ndetse no kwica Wazalendo i Kindu mu ntara ya Maniema. Kuri ubu amakuru avugwa n’abaturage bo muri ibyo bice, bahamya ko uyu musirikare atakiri i Uvira, ahubwo ko ari i Kinshasa.
Usibye ko ntacyo ubuyobozi bw’Ingabo z’iki gihugu zirabitangazaho.

Gusa, iki gisirikare cya FARDC cyakomeje kugaragaza ko kimushigikiye, kuko cyagiye gitangaza ko kugira ngo kimutume i Uvira kitibeshye. Hari naho cyasonuye ko uyu musirikare ufite ipeti rya General kimuzi neza ko ari umuntu ukunda igihugu.

Tags: UviraWazalendo
Share36Tweet22Send
Bahanda Bruce

Bahanda Bruce

Recommended For You

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y’ibisasu yateye

RDC yagaragaje ko nta bushake ifite bwo kugirana amahoro na AFC/M23/MRDP nyuma y'ibisasu yateye Guverinoma ya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yagaragaje ubushake buke bwo kugirana amahoro n'ihuriro...

Read moreDetails

AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi

AFC/M23 yasubije abibaza ko bashaka ubwigenge bwa Kivu zombi Ihuriro rya Allience Fleuve Congo, AFC/M23 binyuze ku muvugizi wayo wungirije, Oscar Barinda yasubije abavuga ko iri huriro rishaka...

Read moreDetails

Col.Ntagawa wari wahamagajwe igitaraganya yagarutse mu birindiro bye

by Bahanda Bruce
October 15, 2025
0
Col.Ntagawa ukuriye ibirindiro bya FARDC mu Bibogobogo yahamagajwe igitaraganya

Col.Ntagawa wari wahamagajwe igitaraganya yagarutse mu birindiro bye Colonel Rubaba Ntagawa wahamagajwe igitaraganya na Komanda secteur i Baraka ahazwi nk'umurwa mukuru wa teritware ya Fizi mu ntara ya...

Read moreDetails

Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe

Uvira havutse umutwe mushya ugiye kurwanya undi mutwe Amakuru aturuka i Uvira mu ntara ya Kivu y'Amajyepfo, mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, avuga ko havukiye...

Read moreDetails

Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n’uwahoze ayoboye iki gihugu

by Bahanda Bruce
October 14, 2025
0
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n’uwahoze ayoboye iki gihugu

Abatavuga rumwe n'ubutegetsi bwa RDC bahurijwe i Nairobi n'uwahoze ayoboye iki gihugu Joseph Kabila Kabange wayoboye Repubulika ya demokarasi ya Congo imyaka 18, yahurije i Nairobi muri Kenya...

Read moreDetails
Next Post
France: Havuzwe impamvu yatumye indege imara isaha yose izenguruka mu kirere

France: Havuzwe impamvu yatumye indege imara isaha yose izenguruka mu kirere

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?