AFC/M23 yigaruriye utundi duce dushya nyuma y’imirwano ikaze n”Ingabo za RDC
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23, rigamije gushyiraho akadomo kanyuma ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryigaruriye utundi duce dushya two muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo ku twirukanamo ihuriro ry’Ingabo z’iki gihugu, FARDC na Wazalendo.
Iyi mirwano nk’uko amakuru agera kuri Minembwe Capital News abivuga, n’uko yatangiye mu ijoro ryo ku wa kabiri, ikomeza mu gitondo cyo ku wa gatatu tariki ya 17/09/2025.
Bivugwa neza ko yatangiriye mu gace ka Katobi akarimo ibirindiro bikomeye by’uruhande rwa Leta, ariko birangira uyu mutwe wa AFC/M23 ukigaruriye muri iryo joro ryo ku wa kabiri.
Bigeze mu gitondo cyo ku wa gatatu, yu burira ahitwa i Luola, haherereye muri grupema ya Kisimba, nanone na ho uriya mutwe urahigarurira.
AFC/M23 yafashe utu duce twombi two muri teritware ya Walikale, mu gihe mu minsi mike ishize na bwo yari yabohoje akandi gace ko muri ibyo bice ka Mpety, nk’uko amasoko yacu akomeza abivuga.
Urugamba rwo gufata ibyo bice, rwaranzwe n’imirwano ikomeye n’iturika ry’i ntwaro ziremereye n’izoroheje, aho zumvikanaga ku mpande zombi.
Ibyanatumye abaturage batari bake bava mu byabo, bahungira mu bice bitekanye.
Ikigaragara ni uko kuri uyu wa kane ituze ryongeye kugaruka muri turiya duce twaberagamo imirwano, uyu mutwe wa AFC/M23 wa higaruriye, ukaba ari wo ukomeje kubigiramo uruhare runini mu rwego rwo kugira ngo usubize ibintu ku murongo.