Ibindi byavuzwe ku rugo rwa Azarias Ruberwa rwatewe n’abasirikare i Kinshasa
Nyuma y’aho bivuzwe ko abasirikare bo mu barinda umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo bateye urugo rwa Azarias Ruberwa Manywa wabaye visi perezida w’iki gihugu bagafata abarinzi barwo bakabafunga, barwirayemo baranarusahura.
Ni amakuru yashyizwe hanze n’umuryango wa Azarias Ruberwa, aho wavuze ko urugo rwe, rwatewe n’abasirikare bo kwa perezida Felix Tshisekedi, bagafunga abarinzi barwo, hejuru y’ibyo baranarusahura.
Uru rugo ruherereye muri komine Gombe mu mujyi wa Kinshasa umurwa mukuru wa RDC, abasikare 150 ni bo byavuzwe ko ari bo baruteye.
Nk’uko aya makuru akomeza abivuga baruteye mu ijoro ryo ku wa kabiri rishyira ku wa gatatu tariki ya 17/09/2025, bagafata abasirikare barurindaga 9, babajana ahatazwi. Kimwecyo andi makuru yavuzwe muri iki gitondo cyo kuri uyu wa kane, agaragaza ko barekuwe, ariko ko bategetswe kuzajya bitaba urukiko.
Nyuma y’aho babafashe bakabambura intwaro bakoreshaga, biraye mu mitungo ye barayisahura. Bimwe mu byo basahuye birimo ibikoresho byo mu nzu, imyenda n’ibindi bintu by’agaciro.
Kugeza ubu ntacyo Leta iratangaza kuri iki gikorwa. Ibyo ibikoze mu gihe Azarias Ruberwa Manywa ari mu mahanga.