• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, October 31, 2026
  • Login
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Ibitero bya FARDC n’abambari bayo bikaze byahitanye ubuzima bw’abasivili muri Kivu Yaruguru

Bahanda Bruce by Bahanda Bruce
September 19, 2025
in Conflict & Security
0
Ibitero bya FARDC n’abambari bayo bikaze byahitanye ubuzima bw’abasivili muri Kivu Yaruguru
86
SHARES
2.2k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ibitero bya FARDC n’abambari bayo bikaze byahitanye ubuzima bw’abasivili muri Kivu Yaruguru

Ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo rwagabye ibitero bikomeye zikoresheje indege z’intambara, rutitaye ko aho ruri kurasa ibisasu hatuye abaturage, benshi muri bo birabahitana.

Amakuru agaragaza ko iyi mirwano yadutse mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki ya 19/09/2025, aho Ingabo za FARDC n’abazifasha ari bo Wazalendo na FDLR bateye mu gace ka Kasopo gaherereye muri secteur ya Osso muri teritware ya Masisi mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Amakuru akomeza avuga ko uruhande rwa Leta rwatangije iyi mirwano mu rwego rwo kugira ngo rwisubize ibice AFC/M23 yarwambuye birimo no muri kariya gace babigabyemo.

Abaturage batuye muri utwo duce bavuze ko haramutse humvikana urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje, ibyanatumye bamwe muri bo bava mu byabo barahunga abandi bikabahitana.

Ni imirwano kandi yavuzwe n’umuvugizi wa AFC/M23 mu bya politiki, Lawrence Kanyuka, wavuze ko uruhande bahanganye rwabyutse rubarasisha indege z’intambara zirimo izo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na drones ch-4.

Mbere y’uko ihuriro ry’ingabo za Congo zigaba ibi bitero, AFC/M23 yari yabimenye ivana ingabo zayo mu birindiro bya Kitshanga na Kalemba zekerekeza ahandi hitwa Mijenje, Bibwe, Malembo na Mpety.

Kanyuka avuga ko ibi bitero byahitanye ubuzima bw’abasivili b’inzirakarengane, ndetse kandi ngo bituma abandi bava mu byabo bahungira mu bice bitekanye.

Ibyo bitero Leta ya Congo ibikoze mu gihe mu ntangiriro z’iki cyumweru, zagabye ibindi bitero binyuranye mu bice birimo aka Katobi na Luola muri grupema ya Kisimba muri teritware ya Walikale muri Kivu y’Amajyaruguru. Ariko ibi uyu mutwe wa AFC/M23 wabisubije inyuma unakomeza kugenzura ibiganiro byayo.

Tags: AFC/m23Drone ch-4FardcMasisiSukhoi-25

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Conflict & Security Regional Politics Religion Shop & Explore sport & entertainment Uncategorized World News
  • About Us
  • Home
  • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In
No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2026 Minembwe Media.

Not enough quota to unlock this post
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?