Kuri iki cyumweru AFC/M23/MRDP yabohoje akandi gace muri Kivu y’Epfo
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ryabohoje akandi gace gaherereye muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma y’imirwano ikaze yahuzaga abarwanyi bo muri iri huriro rya AFC/M23/MRDP n’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Congo.
Imirwano yahuzaga impande zombi yatangiye ahagana saa mbili z’igitondo cyo kuri iki cyumweru tariki ya 21/09/2025.
Ikaba yari imirwano yaberaga mu gace kitwa Nzibira ko muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Ni imirwano amakuru agaragaza ko kariya gace yasize umutwe wa AFC/M23/MRDP ukigaruriye, nyuma yo kukirukanamo ingabo zirimo iz’u Burundi, iza RDC n’imitwe yitwaje intwaro ya Wazalendo na FDLR.
Iyi Nzibira uyu mutwe wafashe ni agace gaherereyemo umupaka ugabanya teritware ya Walungu n’iya Mwenga. Kakaba kandi mu birometero nka 10 uvuye muri centre ya Kaniola iyo na yo AFC/M23/MRDP yabohoje mu kwezi gushize.
Gufata Nzibira bije byiyongera ku bindi bice byinshi uyu mutwe wafashe mu minsi ishize birimo centre ya Kaziba, Kaniola, Burhal, Luhwinja, n’ibindi.

