Avugwa kuri Point Zero mu ntera ngufi uvuye muri centre ya Minembwe
Abasirikare b’u Burundi babarirwa muri 200 bakiriwe kuri Point Zero ahazwi nko mu ndiri ikomeye y’ibirindiro by’abarwanyi ba FDLR na Wazalendo ndetse n’Ingabo za Congo.
Agace ka Point Zero gaherereye mu Burasirazuba bw’umujyi wa Minembwe uzwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.
Aka gace ubundi ni na ko gasanzwe kagabanya igice gituwe n’Abanyamulenge n’igituwe n’abandi Banye-Congo barimo Ababembe, Abapfulelo n’Abanyindu.
Ihuriro ry’ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta, zirimo umutwe wa FDLR, Wazalendo n’Ingabo za RDC, zashyinze ibirindiro byazo muri kariya gace nyuma y’aho umutwe wa Twirwaneho uzirukanye muri Minembwe na Mikenke mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka.
Minembwe Capital News yamenye ko ku munsi w’ejo ku wa Gatandatu tariki ya 20/09/2025, abasirikare benshi b’u Burundi bagasesekayemo, kandi bakirizwa yo mbi n’iri huriro ry’Ingabo za RDC.
Amasoko yacu anagaragaza ko izi ngabo z’u Burundi zageze kuri Point Zero ziturutse mu Bibogobogo, aho zari zisanzwe zikorera nyuma y’aho zivuye i Burundi.
Aya makuru akomeza avuga ko zije kuri wa mugambi zihoramo wo kurimbura Abanyamulenge n’igisa nabo.
Ubuhamya twahawe buhamya ko aya makuru ari ayukuri bugira buti: “Ku mugoroba w’ahar’ejo ku wa gatandatu, abasirikare benshi b’u Burundi barakiriwe kuri Point Zero. Baje baturuka mu Bibogobogo; hagiye gukorwa ibitero mu duce twa Minembwe na Mikenke ahatuwe cyane n’Abanyamulenge.”
Ibitero ku Banyamulenge bo muri utwo duce baheruka kubigabwaho mu ntangiriro z’uku kwezi, ahanini byagabwe mu Mikenke, mu nkengero za centre ya Minembwe uturutse mu majy’Epfo yayo, no mu Rugezi.
Ni ibitero birangira umutwe wa Twirwaneho n’uwa M23 birwana kuri aba Banyamulenge babisubije inyuma.
Kuri ubu iyi mitwe yombi igenzura hafi igice cyose cy’imisozi miremire y’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo ahazwi nk’iwabo w’Abanyamulenge.