Imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za RDC yongeye kubura ahitwa Mpety
Imirwano iremereye hagati y’ihuriro ry’Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo n’izo mu ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bw’iki gihugu yazindukiye i Mpety muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu Burasirazuba bw’igihugu.
Igihe cya saa kumi z’urukerera zo kuri uyu wa mbere tariki ya 22/09/2025, ni bwo iyi mirwano yatangiye muri Mpety no mu nkengero zayo.
Amakuru aturuka muri ako karere akavuga ko guhera mu gitondo cya kare humvikanye urusaku rw’imbunda ziremereye n’izoroheje muri Mpety mu birometero 18 uvuye mu mujyi wa Pinga uri mu mijyi ikomeye yo muri teritware ya Walikale.
Aya makuru agakomeza avuga ko uruhande rwa Leta ya Congo ni rwo rwateye mu birindiro by’uyu mutwe bahanganye wa AFC/M23 ubundi na wo wirwanaho, ku geza ku mwanywa ibintu byari bibi ku mpande zombi.
Amakuru amwe avuga ko uruhande rwa Leta rwasubijwe inyuma, noneho uyu mutwe wa AFC/M23 ukaba uri kugenzura Mpety yose n’inkengero zayo.
Mu mpera zakiriya cyumweru gishize, imirwano kandi hagati y’impande zombi yabereye mu gace ka Katobi na Banakindi hafi ya Mpety.
Ndetse kandi no ku wa gatandatu Izi ngabo za FARDC zagabye ibitero byo mu kirere zikoresheje indege zo mu bwoko bwa Sukhoi-25 na drones za Ch-4 mu duce twa Nyarusumba, Mukwengwa, Bibwe, Nyenge, na Hembe duherereye muri cheferi ya Bashali muri teritware ya Masisi.