Iby’abasirikare badasanzwe ba FARDC biyerekanye mu mujyi wa Bunia
Abakomamdo kabuhariwe ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC, basoje imyitozo yiswe “Commando Wewa” bagaragaye bari kuri za moto mu mujyi wa Bunia ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Ituri mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Ni uyu munsi ku wa mbere tariki ya 22/09/2025, bariya basirikare bagaragaye i Bunia bari kuri za moto, kandi bambaye bidasanzwe.
Amakuru avuga ko aba bakomando bazwi nka “Tigres” biyerekanye mu mashusho bari kuri za moto mu mujyi wa Bunia.
Igisirikare cya RDC cyatangaje ko basoje imyitozo yiswe “Commando Wewa.”
Cyakomeje kivuga ko misiyo yabo itagamije kurwanya umutwe wa M23, abubwo ko igamije guhoshya amabandi mu murwa mukuru w’iyi ntara ya Ituri.
Ibyo bikozwe mu gihe intambara irimbanije mu Burasirazuba bw’iki gihugu, aho umutwe wa M23 n’igisirikare cy’iki gihugu bihanganye bikomeye.
Ndetse n’uy’u munsi impande zombi zahanganiye mu gace ka Mpety muri teritware ya Walikale mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni mu gihe kandi na h’ar’ejo ku cyumweru uyu mutwe wa M23 wafashe agace ka Nzibira muri teritware ya Walungu muri Kivu y’Amajyepfo.
